Ku myaka 21 amaze imyaka 15 yiga mu mwaka umwe mu mashuri abanza abo batangiranye bamwe basoje kaminuza abandi bafite akazi, avugako afite intego zo kuzaba Perezida(VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Wumvise inkuru y’uyu munyeshuri wakeka ko ari amakabyankuru, nyamara nukuri kuzuye. Uyu mwana yiga mu mwaka wa mbere ariko amaze gusibiramo inshuro 15, nukuvuga ko amaze imyaka 15 yiga mu mwaka umwe.

Umurebye wakeka ko ari umwana muto bitewe n’igihagararo cye, nyamara ubu agize imyaka 21, mu myaka 15 amaze yiga mu mwaka umwe bivugwa ko abo batangiranye ubu biga muri kaminuza ndetse abandi bafite akazi.

amaze imyaka 15 yiga mu mwaka umwe.

 

Kugira ngo ubyumve neza nuko umwe mu balimu bamwigisha nawe ubwe yatangiranye nuwo mwana bagera muwa mbere, gusa uwo mwalimu we yahise yimuka akomeza kuzamuka kugeza ubwo agarutse kuricyo kigo kwigisha agasanga wa mwana aracyari muwa mbere.

Uyu mwana ku giti cye avuga ko imwe mumpamvu ikomeye yatumye amaze iyo mwaka yose asibira ahantu hamwe ngo nuko ibyo yize byose ahita abyibagirwa ako kanya, abanyeshuri usanga bamusesereza ndetse bakamuhimba amazina anyuranye bijyanye nibyamubayeho, gusa we ngo ntashobora gucika intege kuko akunda kwiga cyane. Sibyo gusa ngo ajya agira ikizere ko umunsi umwe azimuka ndetse akazasoza amashuri nk’abandi.

Uyu yemeza ko afite inzozi zo kuzaba umukuru w’igihugu, gusa buri gihe uko umwaka ushize abo bigana barimuka we akaguma mu mwaka umwe biturutse ku mikorere y’ubwonko iri hasi bituma yibagirwa ibyo yize byose.

Mwalimu umwigisha

Nyina umubyara avuga ko umuhungu we akunda ishuri bikomeye ndetse nta numwe ushobora kumubuza kujya ku ishuri, gusa na nyina akomeza avuga ko umwana we afite ikibazo gikomeye gituma yibagirwa byoroshye mu kanya gato cyane.

Yemeza ko kenshi yagiye amutuma guhaha ikintu runaka ariko bikarangira aguze ibitari byo kubera ikibazo cyo kwibagirwa abana nacyo.

Umurebye wakeka ko ari umwana muto bitewe n’igihagararo cye, nyamara ubu agize imyaka 21

Ubuzima bw’uyu mwana buteye agahinda ndetse umwumvise amateka ye arababara cyane ahanini biturutse ku bushake afite ariko imiterere ye mu mutwe igatuma atagera ku nzozi ze.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO