Ku myaka 48 yari akiri isugi kuko arisezerano yari yarahawe n’Imana, yabyaye umwana wambere ku myaka 50, yari amaze gutandukana n’abasore 15 kuko bose bazaga bashaka kumwambura ubusugi akabahakanira

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mubihe tugezemo iyo ugejeje imyaka 30 batangira kuvuga ko washaje, iyo uri umukobwa ukaba utarashaka umugabo, bamwe murungano cyangwa abakuzi batangira kuvugako wagumiwe ndetse hari n’abemeza ko byarangiye utakibonye umugabo.

Ladunni , ni umugore wo mugihugu cya Nigeria, kuri ubu ari mu bysihimo bidasanzwe kuko yabyaye umwana we wambere ku myaka 50 y’amavuko.

Uyu mugore yabyaye umwana we wambere ku myaka 50 kuko yari afite isezerano ryo kurinda ubusugi bwe

Uyu mugore w’imyaka 50, avugako yakuze iwabo ari abanyamasengesho ndetse bituma nawe akura yariyeguriye Imana, mu kwiyegurira Imana yari yarahawe isezerano ko agomba kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo bakora ubukwe bagasezerana imbere y’Imana n’imbere y’ababyeyi bakabiha umugisha.

Mu nkuru Ibyamamare.com, dukesha ikinyamakuru NaijaLeaks, Ladunni avugako yatangiye gukundana afite imyaka 25.

Ati “Natangiye gukundana ku myaka 25, umusore wambere twakundanye yari umusore twaririmbanaga muri korali, uwo twamaranye umwaka, twapfuyeko yashaka ko turyamana mbere yuko tubana kandi narimfite isezerano ryo kurinda ubusugi bwanjye”

Uyu mugore akomeza avugako mubuzima bwe bw’urukundo yakundanye n’abasore bagera kuri 15, bose ngo bagiye batandukana nawe kubera ko bashakaga gusambana nawe mbere yuko bakora ubukwe akabahakanira, bitewe nuko yari afite isezerano ryo kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo wemerako bakora ubukwe akaba ariwe baryamana.

Ku myaka 48 yari akiri isugi kuko arisezerano yari yarahawe n’Imana, yabyaye umwana wambere ku myaka 50, yari amaze gutandukana n’abasore 15 kuko bose bazaga bashaka kumwambura ubusugi akabahakanira

Ladunni ku myaka 47 nibwo yahuye na  AIgbovu, umugabo wahise atwara intekerezo ze nuko batangira gukundana uyu we ngo ntiyigeze ashaka ko baryamana mbere yuko babana ngo ninacyo yamukundiye.

Uyu mugabo bakundanye umwaka umwe, ku myaka 48 bahise bakora ubukwe, kuri ubu uyu mugore arishimirako yabyaye umwana we wambere ku myaka 50 y’amavuko ndetse arashima Imna ko yamushoboje kurwana urugmba avugako rutari rworoshye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO