Ku myaka 6 y’amavuko umukobwa w’umuhanzi Diamond yabyaranye na Zari, niwe ukurikirwa n’abantu benshi ku mugabane wa Afurika, amaze kugirana amasezerano n’ibigo bikomeye muri Tanzania(REBA Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Princess Tiffah, umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko w’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, yabyaranye n’umugandekazi Zarinah Hassan,ubu niwe ukurikirwa n’abantu benshi ku mugabane wa Afurika.

Uyu mwana w’umukobwa uherutse kuzuza imyaka 6, ntawundi mwana uramenyekana ku mugabane wa Afurika ko akurikirwa cyane ku murusha.

Tiffah aherutse kuzuza imyaka 6 y’amavuko

Tiffah, akurikirwa n’abarenga miliyoni 2 n’ibihumbi 8 kurubuga rwa instagram.

Kuba akurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga, uyu mwana byamugize umuntu ukomeye kuko ubu afite kompanyi akorana nazo mukuzamamariza harimo, bank ya NMB yo muri Tanzania, Vodacom sosiyete y’itumanaho muri Tanzania na Gsnmall iguriro ryambere ricuruza ibikoresho bitandukanye byo mu nzu muri Tanzania.

Tiffah niwe mfura y’umuhanzi Diamond Platnumz nawe ukurikirwa nabarenga miliyoni 12 n’ibihumbi 900 yamubyaranye na Zari nawe ukurikirwa n’abarenga miliyoni 9 n’ibihumbi 400 kurubuga rwa instagram.

Tiffah niwe mwana w’imfura wa Diamond

Mu bandi bana bakurikirwa cyane kumugabane wa Afurika harimo, umuhungu wa Diamond Prince Nillan nawe yabyaranye na Zari, ukurikirwa n’abarenga miliyoni 1 n’ibihumbi 100,Kairo Forbes wo muri Afurika y’epfo ukurikirwa n’abarenga miliyoni 1 na Ladasha Belle Wembo akurikirwa n’abarenga ibihumbi 419, umukobwa w’umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya Imana muri Kenya, Size8 yabyaranye na Dj Mo.

Tiffah abana na Nyina muri Afurika y’epfo
Diamond nubwo yatandukanye na Zari, bose bagaragara baha uburere abana babyaranye

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO