Search

Ku nshuro ya 4 yikurikiranya Angela Merkel amaze kurahirira kuyobora Ubudage

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma yo guhundagazwaho amajwi n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Bundestag,  Angela Merkel amaze kurahirira  gukomeza kuba ‘Chancelière’ w’u Budage muri manda ya kane yikurikiranya.

Image result for angela merkel

Angela Merkel umaze kurahirira kuyobora Ubudage muri manda ya 4

Itora ryabaye muri iki gitondo ryashyize iherezo ku byibazwaga kuri politiki y’u Budage, nyuma y’amatora aheruka yarangiye amashyaka abiri yari akomeye atabonye ubwiganze butuma yiharira ubutegetsi, bigasaba ko haremwa ihuriro ry’ishyaka ‘Christian Democratic Union (CDU)’ rya Merkel na Social Democratic Party (SPD).

CNN itangaza ko mu matorayabeye  mu muhezo yarangiye abadepite 364 muri 709  bagize Inteko Ishinga Amategeko batoye umukandida w’ishyaka (CDU)  rya Angela Merkel.Aya majwi uyashyize ku ijananisa angana na 59% by’amajwi yabatoye bose.

Kuri iki gicamunsi nibwo Merkel amaze kurahirira kuyobora Ubudage muri manda ya Kane yikurikiranya .Ni umuhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko y’Ubudage [Bundestag] Angela Merkel yinjiye mu ishyaka Christian Democratic Union mu mwaka wa 2000, atorerwa bwa mbere kuyobora Ubudage mu mwaka 2005. Kugeza ubu Merkel afatwa nk’umugore uvuga rikijyana kurusha abandi ku isi, nkuko tubikesha urubuga rwa Forbes Magazine.

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *