Search

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutorwa Nyampinga w’ibidukikije ‘Miss Earth’

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo mu mujyi wa Kigali hazabera ibirori byo gutora Nyampinga w’ibidukikije ‘Miss Earth Rwanda 2018’. Abakobwa bariguhatanira irikamba bageze kure imyiteguro dore ko ubu bari mu mwiherero ‘boot camp’.

Abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda kuva 2015 nibo bari bemerewe guhatanira irikamba.

Irushanwa rya Miss Earth Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’abakobwa batandukanye bahatanye muri Miss Rwanda kuva 2015 kugeza 2018 nk’uko byari byagenwe n’abaritegura iri rushanwa.

Mu biyandikishije bose hatoranyijwemo 10 gusa akaba aribo bariguhatanira irikamba, barindwi muri bo nibo bitabiriye umwiherero watangiye kuva kuwa Mbere w’iki cyumweru, ukaba urikubera mu mujyi wa Kigali kuri ONOMO Hotel iherereye Mukiyovu.

Muri uyu mwiherero uzamara iminsi itanu, bazigishwa ibyo kubungabunga ibidukikije no gusura ahantu hanyuranye. Biteganyijwe ko uzegukana irikamba ariwe uzaserukira u Rwanda muri Philipines mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Earth 2018, ahabwe n’ibindi bihembo bitandukanye.

Abakobwa bitabiriye umwiherero ni Igihozo Dariane, Umutoni Bideri Mireille Destin, Ashimwe Fiona Doreen, Uwonkunda Belinda, Umutoni Belise, Uwase Fiona, Umutoniwase Anastasia.

Biteganyijwe ko uzegukana irikamba azamenyakana mu birori bizaba ku itariki ya 29 Nzeri 2018 muri Kigali Serena Hotel.

Miss Igisabo niwe wateguye iri rushanwa akaba ari nawe uherutse guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Earth.

Abakobwa bari mu mwiherero babyukira mu myitozo ngorora mubiri.

Baganirizwa ku birebana no kubungabunga ibidukikije.

Bafashe ifoto na Prof. Nshuti Manase wari waje kubaganiriza.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.