Search

Kubera gutega Moto agiye mu mwiherero byamuhaye amahirwe yo kuba Miss wakunzwe kurushya abandi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umutoniwase Anastasie wavuzwe cyane kubera kujya mu mwiherero I Nyamata ateze moto kuruyu wa 24 Gashyantare 2018, kuri final kuvugwa kwe byamuhaye amahirwe yo kwambikwa ikamba rya miss populality(wakunzwe kurushya abandi) mu birori byo gutora Miss Rwanda 2018, wahize abandi byabereye mu mujyi wa Kigali muri Convention Center. Iri Kamba yahawe ni nk’iryo Miss Igisabo yari afite mu 2017.

Hari mu masaha y’ umugoroba wo kuwa 9 Gashyantare 2018, nibwo abakobwa bose 20 bari basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 nyuma yuko hari hakozwe amajonjora mu ntara zose z’igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali ndetse hakanakorwa ijonjora ku rwego rw’igihugu,  bagombaga kujya mu mwiherero I Nyamata  , icyatunguranye ni uko abakobwa bose 19 bageze ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco aho bagombaga guhagurukira baherekejwe n’imiryango yabo ndetse n’inshuti yewe baje banatwawe mu modoka zihenze ariko uyu witwa Umutoniwase Anastasie we akahagera yitegeye moto.

Kuva ubwo kumbuga nkoranyambaga ikiganiro cyabaye uyu mukobwa bibaza niba ari ubukene abandi nabo bakamushimira ubutwari yagize bwo kutigora ahubwo ko ibyiza ari ugukora ibijyanye n’ubushobozi bwawe.

Nyuma nibwo twaje kugira amahirwe yo kugirana ikiganiro n’uyu mwari wabaye Miss Popularity maze atangaza  ko we kuba yarateze moto ntacyo bimutwaye dore ko yari anaturutse hafi.

Umutoniwase Anastie ibi biri mubyamuhesheje amahirwe yo kugirwa Miss Popularity kuko abantu benshi cyane babonaga iyo foto bahitaga batangaza ko bamushigikiye ndetse harimo n’abazwi cyane mu myidagaduro nka Uncle Austine umunyakuru wa Kiss FM, Umuhanzi Danny Vumbi, Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 umunyamakuru wigeze gukorera RBA ubu akaba akorera ijwi ry’Amerika I Washington DC, Ernesto Ugeziwe n’abandi.

Anastasie yabaye Miss Populality umwanya warufitwe na Miss Igisabo

Umutoniwase Anastasie afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge yifashishije ubukangurambaga azakora mu gihugu hose, avuka I Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

Miss Populality Umutoniwase Anastasie ageze kuri uyu mwanya,nyuma yo kwitabira irushanwa ahagurukiye mu Ntara ya Magepfo ariko akaba akomoka I Muhanga, ni umukobwa warangwaga na nimero 31.

Gutega moto nibyo byatumye akundwa na benshi

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *