Search

Kubura Miliyoni 165 z’ imisoro bitumye Konti ya Mukura ifungwa

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona y’u Rwanda 2017-18 itangire, Mukura VS iravugwamo ibibazo by’amikoro. Byakomejwe no kuba Rwanda Revenue Authority yafunze konti z’iyi kipe y’i Huye kubera kutishyura imisoro.

abasore bagize ikipe ya Mukura Fc kuri ubu irikubarizwamo ibibazo by’imisoro

Inama y’inteko rusange ya Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club yateranye mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Huye yemeza byinshi birimo no kumenyesha abakunzi bayo imikoreshereze y’umutungo mu mwaka ushize w’imikino.

Icyatunguranye ni uko umuyobozi wa Mukura Nizeyimana Olivier yabwiye abanyamuryango ko ikipe ahagarariye ifite ibibazo by’amikoro bishingiye ku kuba konti ya Mukura VS yafunzwe.

Uyu muyobozi asobanura iki kibazo yabwiye itangazamakuru  ati: “Ni ikibazo kiturenze. Kandi kitarimo amakosa yacu (Komite iriho). Turasabwa kwishyura ibirarane by’imisoro ya kera itarishyuriwe igihe. Ni amafaranga menshi cyane tudafite ubu niyo mpamvu dusaba koroherezwa.

Turaza kwicara tuganire na Rwanda Revenue kuko ni urwego rwumvikana ndabizi. Bibaye ngombwa ko dusabwa kwishyura imisoro mbere yo gutangira shampiyona, nkeka ko twasezera muri shampiyona kuko nta bushobozi dufite.”

Rwanda Revenue Authority yafunze konti ya Mukura kubera umwenda w’asaga miliyoni 165 frw y’imisoro yo kuva muri 2010.

Muri iyi nteko rusange hemejwe ingengo y’imari ya miliyoni 196, 123,390  frw azava mu karere ka Huye kazatanga miliyoni 104 frw, Umuterankunga Volcano Express azatanga miliyoni 46 frw, asigaye azava muri AZAM nk’umuterankunga wa shampiyona.

Mu mukino ufungura shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’ Mukura VS izasura Kirehe FC ku kibuga cy’i Nyakarambi i Kirehe.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.