Search

Kugwa igihumure kuri bamwe , gusuhuzanya kwa Diamond na Ali Kiba ni bimwe mu byaranze umuhango wo gusezera kumunyamideli Agnes Masogange(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri iki Cyumweru   tariki ya 22 Mata 2018 nibwo abahanzi ,abakinnyi ba filime Abanyapolitiki n’ibindi byamamare muri Afurika bahuriye mu muhango wo gusezera bwa nyuma Umunyamideli  Agnes Masogange .Ni umuhango wabereye i Dar Es salam muri Tanzaniya.

Umurambo wa Agnes Masongange wasezeweho bwa nyuma kuri iki cyumweru

Uyu muhango  wabereye ahitwa Leaders mu Mujyi wa Dar es Salaam, witabirwa n’ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzaniya, harimo umuhanzi ukomeye Diamond Platnumz,  Ali Kiba, Jacqueline Wolper, Zuwena Mohamed ‘Shilole’, Anti Ezekiel, Ali Kiba, Harmonize, Irene Uwoya, Idris Sultan, n’abandi batandukanye.

Agnes Masogange wari umenyerewe kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, yari umwe mu  bakobwa bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse yababaje benshi dore ko ngo yari umukobwa usabana.

Muri uyu muhango umusore ukina filime Rammy Galis wigeze gukundana na nyakwigendera Masogange  ubwo yamusezeragaho kwihangana agahinda karamurenze yitura hasi ata ubwenge, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga agarura ubuyanja.

Diamond Platnumz na Ali Kiba basanzwe badacana uwaka, bagisuhuzanya byatunguye benshi muri aho bateze urusaku.

Agnes Masoganye yitabye Imana kuwa 20 Mata 2018 aho yari amaze iminsi ine mu bitaro byo mu mujyi wa Dar es Salaam. Biteganyijwe ko Masogange ashyingurwa kuri uyu wa mbere ku ivuko rye ahitwa Mbeya.

Ubwo umurambo wa Agnes wurizwaga imodoka ujya gushyingurwa

Abantu benshi byabagoye kubyakira

Umunyarwenya Idris Sultan ari mu bababajwe n’urupfu rw’uyu munyamideli

Rammy wahoze akundana na Masongange yaguye igihumure ajyanwa mu bitaro ikitaraganya

Gusubuzanya kwa Diamond na Ali Kiba badacanauwaka nabyo byatunguye abari bitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri uyu munyamideli

Ildephonse Dusabe@ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.