Search

Kumunsi wamavuko wa Derek Teta Sandra yamweretse ko akimuzirikana

IBM Radio Listen Live

KANDA HANO UREBE VIDEO

Miss Teta Sandra wavuzwe mu rukundo igihe kitari gito n’ umuhanzi Derek bakaza gutandukana mu buryo butanyuze benshi ubu uyu mukobwa yerekanye ko akizirikana uyu musore kuri uyu munsi we w’ amavuko.

Hari mu mwaka wa 2014 ubwo Derek ubarizwa mu itsinda rya Active na Teta Sandra wabaye igisonga cya Nyampinga muri kaminuza yahoze yitwa SFB batangazaga byeruye urukundo rwabo dore ko bose nta numwe warufite ipfunwe ryo kubivuga.

Nyuma y’ imyaka ibiri bakundanye aba bombi baje gutandukana ariko hibazwa impamvu yaba yabatandukanije bitewe n’ uburyohe banyuzemo mu rukundo rwabo dore ko agatoki ku kandi bahoranaga hakiyongera ho n’ amafoto yacicikanaga ku mbugankoranyambaga yuje ibyiyumviro n’ umunyenga w’ urukundo rwabo.

Bajya gutandukana byatangajwe na Sano Derek ubwo yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram atangaza ko ari wenyine nta mukunzi agifite, nubwo yabyanditse ariko ntago yasobanuye byinshi bijyanye nicyo yaba yapfuye na Miss Teta Sandra.

Kuri uyu munsi taliki ya 16 Kanama nibwo Derek yizihiza isabukuru y’ amavuko. Benshi mu nshuti ze zimuzirikana bamwifuriz kugira ibihe byiza ndetse byaba nangombwa bakamufasha kwishimira intambwe aba yateye mu buzima.

Teta Sandra bakundanye imyaka ibiri nawe yafashe iya mbere mu kwerekana ko akizirikana uyu musore abinyuza ku rubuga rwe rwa Instagram yandika ho amagambo amwifuriza kugira umunsi mwiza wo kwishimira italiki yavukiye ho amusabira n’ umugisha ku Mana.

bakiri mu munyenga w’urukundo

Abantu bagiye babona ibyo Teta yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram bagenda babinyuza mu bitekerezo bavuga ko aho urukundo rwaciye hatajya haca urwango aho abenshi bahurizaga ku kintu kimwe babwira Derek ko Teta akimukunda.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *