Search

Kunshuro yambere, Meddy agiye gutaramira abatuye umujyi wa Kampala

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ngabo Medard, umuhanzi w’umunyarwanda munjyana ya Rnb/pop wamenyekanye nka Meddy, uyu musore ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika agiye gutaramira abatuye umujyi wa Kampala mugihugu cya Uganda .

Meddy usanzwe abarizwa mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika, agiye gutaramira abagande kunshuro ye yambere mugitaramo yatumiwemo gisoza umwaka.

Meddy agiye gutaramira abagande kunshuro ye yambere

Biteganyijweko, Meddy azaririmba mugitaramo cy’umunyarwenya Alex Muhangi, ni igitaramo cy’urwenya yise Comedy Store kizaba gisoza umwaka.

Nkuko byatangajwe na Alex Muhangi, iki gitaramo kizaba taliki 31 Ukuboza 2018 kibere muri Serena Hotel, Victoria Hall mu mujyi wa Kampala.

Muhangi uri gutegura iki gitaramo yagize ati “Twamaze kwemezako, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika, Meddy ariwe uzaririmba muri comedy store 2018 mu mpera z’umwaka taliki 31 Ukuboza 2018”

Biteganyijweko igi gitaramo kizaba iminsi ibiri kuko kizatangira taliki 31 Ukuboza 2018 kigasozwa taliki ya 1 Mutarama 2019.

Meddy ni umwe muhanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, muri Uganda naho bamaze kugaragaza ko biyumvamo cyane uyu muhanzi by’umwihariko mu ndirimbo ye yise “Slowly” yakunzwe n’abatari bake muri iki gihugu.

Meddy ni umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda

Hari andi makuru yavugwaga ko Meddy azataramira abanyarwanda mu mpera z’uyu mwaka mu gitaramo ngaruka mwaka cya East African Party ariko yaba Meddy ndetse na EAP basanzwe bategura iki gitaramo ntacyo barabitangazaho, biracyafatwa nk’ibihuha.

Uyu musore yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aho yari yitabiriye igitaramo cya Mutziig Beer Fest cyabereye i Nyamata. Yakoze kandi ibitaramo binyuranye mu ntara azenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda mu bitaramo byari byateguwe na Airtel.

Kuri ubu Meddy ari kubarizwa mugihugu cy’Ubwongereza aho yitabiriye ibitaramo byiswe “Meddy Uk tour” aho akora ibitaramo mu mijyi itandukanye y’iki gihugu.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.