Kwinjira muri Saloon ugiye kwiyogoshesha, muri Hotel na Resitora ugiye gufata amafunguro bazajya babanza bandike imyirondoro yawe, igihe uhagereye n’igihe uhaviriye

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwasabye abafite amahoteli, resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.

Uwo mwirondoro ukaba ugizwe n’amazina yombi, nomero ya telefone, isaha n’umunota umukiliya yahagereye, ndetse n’akarere umukiliya atuyemo.

abafite amahoteli, resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, bazajya bandika imyirondoro y’ababagana

Aya makuru ariko agomba kubikwa ku buryo bw’ibanga, akazifashishwa mu gihe byaba ngombwa, mu gushaka amakuru kuri Covid-19.

Uretse amahoteli, resitora n’ahandi hafatirwa ibyo kurya no kunywa, abakora muri za ‘salons de coiffures’ na bo basabwe kujya babika imyirondoro y’ababagana, byose bikazifashishwa mu gukomeza guhashya icyorezo cya Covid-19.

Aya makuru ariko agomba kubikwa ku buryo bw’ibanga

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE