Umuhanzi w’injyana ya Pop uri mubakunzwe cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika Laddy Gaga yatangajeko Yesu yamugiriye neza akaba agiye kureka itabi nibindi biyobyabwenge yakoreshaga.
Laddy Gaga ni umwe mubahanzi b’ibyamamare bakoresha cyane ibiyobyabwenge harimo itabi risanzwe ndetse n’urumogi kubera uburyo abifatamo hari abahamyaga ko ibi biyobyabwenge bishobora kuzamuhitana kuko abifata kurugero rurenze.

Kuri ubu Laddy Gaga w’imyaka 33 y’amavuko ahamyako yatangiye kureka itabi n’ibindi biyobyabwenge yafataga kuko yamaze kumenya Yesu.
Mukiganiro Gaga yagiranye n’urubuga rw’umuziki rwa Apple, uyu mugore yavuzeko ahagaritse gukoresha ibiyobyabwenge burundu.
Gaga ati “Nahagaritse kunywa itabi burundu, niyerekanaga nabi, nanywaga amatabi 40 ku munsi harimo n’urumogi, Ngirango ubu namaze kumenya Yesu, narimeze nabi cyane, naringeze habi.”

Gaga yavuzeko bigoye cyane ariko yemeza ko azabishobora kuko yababaye igihe kinini kubera ibiyobyabwenge byinshi yafataga. Ati “Ubu kuva nabireka mfite umutekano”
Laddy Gaga yakundaga kubwirwa ko azicwa n’ibiyobyabwenge kuko yabifataga kukigero cyo hejuru kurusha, umuhanzi mugenzi we, Britney Spears nawe uri mubambere bafata byinshi hamwe na Amy Winehouse wahitanywe nabyo muri 2011 agapfa afite imyaka 27 y’amavuko.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook