Leta yemeye gusezeranya Olivier w’imyaka 28 n’umukecuru w’imyaka 57, ubukwe bwaho bwari...

Leta yemeye gusezeranya Olivier w’imyaka 28 n’umukecuru w’imyaka 57, ubukwe bwaho bwari bwateje impaka ababyeyi bitambitse urukundo rwabo

Meya wa Bujumbura, CP Jimmy Hatungimana yemereye umusore n’umukecuru gukora ubukwe nyuma y’impaka zaturutse mu muryango bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka y’abagiye kurushinga.

Umusore yitwa Iribagiza Olivier akaba afite imyaka 28 y’amavuko, umukecuru akaba yitwa Ndikumagenge Jacqueline w’imyaka 57 y’amavuko. Aba babarizwa muri zone ya Ngagara muri Bujumbura.

Umusore yitwa Iribagiza Olivier akaba afite imyaka 28 y’amavuko, umukecuru akaba yitwa Ndikumagenge Jacqueline w’imyaka 57 y’amavuko.

Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo umuryango wa Olivier washatse ko ubu bukwe bwari kuba tariki ya 26 Nzeri 2020 buhagarara, ugeza ikirego mu buyobozi. Wavugaga ko uyu musore atashakana n’umukecuru ufite iyi myaka.

Ubuyobozi nyuma yo gusesengura impamvu y’umuryango wa Olivier, wasanze nta shingiro ifite, uha uburenganzira Olivier na Jacqueline gukomeza imyiteguro.

Amakuru ahari, ni uko Olivier na Jacqueline bagaragara mu ifoto basezeranira imbere y’amategeko, bagomba gusezeranira imbere y’Imana tariki ya 4 Ukwakira 2020.

Bamaze gusinya

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE