Leta yiyamye abagabo bakunze konka amabere y’abagore babo kuko ngo uwo muco ari mubi kandi utuma abana batabyibuha bagakura bananutse

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abagore bafite abana bonsa mugihugu cya Tanzania, bagaragaje agahinda bafite baterwa n’abagabo babo bonka amabere yabo nuko abana bakabura amashereka, bigatuma bakura badafite umubiri utoshye.

Aba bagore bavugako uyu muco waturutse mugihugu cya Uganda none ukaba umaze gukwirakwira mugace batuyemo.

Leta yiyamye abagabo bakunze konka amabere y’abagore babo kuko ngo uwo muco ari mubi kandi utuma abana batabyibuha bagakura bananutse

Abagore bonsa bo mu gace ka Tanga, Akarere ka Handeni muri Tanzania, basabye ubuyobozi kubahwiturira abagabo bakomeje kubonka, bagatuma abana babura amashereka.

Aba bagore bagejeje iki kibazo ku muyobozi w’akarere Siriel Mchembe mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo bizihizaga umunsi mukuru wahariwe konsa, wabereye mu gace ka Mkata.

Uyu muyobozi nyuma yo kumva akababaro k’aba babyeyi, yasabye abagabo babikora bose kubihagarika. Yagize ati: “Ndasaba abagabo bonka abagore babo guhita babihagarika kuko bitera imirire mibi kubera ko abana ntibabona amashereka ahagize. Nyabuna nimuhagarike iyi ngeso.”

Ikibazo cy’abagabo bonka abagore babo cyatangiye kumvikana muri Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ababikora bizera ko byongera imbaraga mu gikorwa cyo gutera akabariro.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO