Lionel Mess yagaragaje ibyishimo bidasanzwe mu mwambaro wa Visit Rwanda(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ikipe ya Paris Saint-Germain ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje Umunya-Argentine Lionel Messi nk’umukinnyi wayo mushya.

Messi ufatwa na benshi nk’umukinnyi wa mbere wa ruhago ku Isi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Messi yagaragaye mu mwambaro wa Visit Rwanda

Yasinye nyuma yo kugera i Paris aho yakiriwe n’ibihumbi by’abafana ba PSG, mbere yo gukora ikizamini cy’ubuzima.

Messi yahise yerekeza kuri Stade ya Parc des Princes ari na ho yasinyiye amasezerano, anashyikirizwa ibirango by’iriya kipe.

Mu mafoto PSG yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo hari iyo Messi agaragara yambaye umwambaro w’imyitozo w’iriya kipe, inyuma mu mugongo handitsemo ubutumwa bwa ’Visit Rwanda’ buhamagarira abatuye Isi gusura urw’Imisozi igihumbi mu rwego rwo kwihera ijisho ibyiza birutatse.

Messi ufatwa na benshi nk’umukinnyi wa mbere wa ruhago ku Isi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda

Mu yandi mafoto Messi agaragara afashe umwambaro wa numéro 30 ari na zo azajya yambara muri Paris Saint-Germain.

Biteganyijwe ko Messi yerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa PSG kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe kuba saa tanu z’amanywa.

Messi akanyamuneza kari kose i Paris

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO