Lionel Messi n’umugore we bagaragaje urukundo rudasanzwe ubwo bari imbere y’umunara muremure w’ikimenywa bose uri mu Mujyi wa Paris.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Kuba atarimo gukina kubera imvune yagize, rutahizamu wa Paris Saint-Germain ukomoka muri Argentine, Lionel Messi yafashe umwanya asohokana n’umugore we Antonella Roccuzzo hafi y’umunara wa Eiffel ‘Tower Eiffel’ aho banahafatiye ifoto itazibagirana mu buzima bwabo.

Aba bombi ku munsi w’ejo hashize bakaba bari basohokeye kuri Luxury Shangri-La hotel, hoteli yegereye uyu munara muremure kandi w’ikimenywa na bose uri mu Mujyi wa Paris.

Messi n’umukunzi we basomana

Umugore wa Messi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, akaba yasangije abamukurikira amafoto ndetse n’amashusho y’ibihe byiza bagiriye muri iyi hoteli bitegeye umunara wa Eiffel.

Messi n’umuryango we bakaba bakomeje gutembera umujyi wa Paris mu rwego rwo kuwumenya neza, ni nyuma y’uko bawimukiyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka bavuye muri Espagne aho Messi yakiniraga FC Barcelona.

Lionel Messi yafashe umwanya asohokana n’umugore we Antonella Roccuzzo hafi y’umunara wa Eiffel ‘Tower Eiffel’

Aya mafoto Messi ari mu bihe byiza n’umugore we, asohotse mu gihe umwanditsi Alexandre Julliard yasohoye igitabo yise ‘Unsinkable Messi’ aho yagarutse ku buryo Messi ari umuntu ugoye kubana na we, mu myaka yose yabaye muri FC Barcelona ngo yari umuntu wajyaga ugorwa no kumenyesha ubuyobozi ikibazo afite ndetse ko PSG ishobora kuzahura n’ikibazo nk’icyo Barcelona yahuye nacyo mu gihe uyu mugabo yasimbujwe cyangwa yabanje ku ntebe kuko ahita yanga gukora imyitozo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO