Lolilo yahawe urwamenye ubwo yajyaga muri Tanzania agatabaza asaba guhura na Diamond, Alikiba, avugako bakoranye indirimbo bakamamara none we akaba amaze imyaka 20 ntaho aragera.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Lolilo wo mugihugu cy’i Burundi ni umwe mubahanzi bigeze kugira igikundiro muri East Africa mu myaka yashize kuburyo abahanzi bo muri Tanzania, Diamond na Alikiba bakoranye indirimbo nawe bashaka ko yabafasha kwamamara.

Kuri ubu ntabwo Lolilo wamubara mubahanzi bagezweho muri East Africa ndetse n’ i Burundi hari benshi  baziko yaretse umuziki kuko ntabwo acyumvikana cyane.

Umuhanzi Lolilo ari mubigeze kugerwaho cyane muri East Africa

Lililo ubu ari kubarizwa mugihugu cya Tanzania, mubyamujyanye ni ukumenyekanisha umuziki we no gusaba guhura n’abahanzi Diamond na Alikiba bari mubagezweho muri East Africa.

Mu kiganiro Lolilo yagiranye na Wasafi TV yavuzeko ubuzima bwe bw’umuziki butifashe neza nkuko byari bimeze mugihe yari agezweho.

Lolilo yagize ati “Murabona maze imyaka 20 ndi muri uyu mukino ariko ntaho ndagera, ndasaba abatanzania bamfashe mukunsunika nanjye ntere imbere nkabandi bahanzi, ndi umwana wabo mama wanjye ni uw’i Tabora ndetse nashatse n’umugore w’umunya-Tanzania abana bari London ndifuzako bamfasha umuziki wanjye ukagera kure.”

Muri icyo kiganiro yagiranye na Wasafi TV yavuzeko yifuza kuba yahura na Diamond bagakorana indirimbo kuko ngo yigeze kubimwemerera ariko baraburanye.

Lolilo n’umunyamakuru Lil Ommy ukorera Wasafi TV

Umuhanzikazi w’i Burundi uzwi nka Natasha akibona iki kiganiro yahaye urwamenyo Lolilo amusaba kureka gukomeza kwiriza no gutera impuhwe abanya-Tanzania kuko nabo bafite ibibazo bitaboroheye amugira inama yo gukoresha imbuga nkoranyamba yimenyekanisha kuko nabo akenshi usanga arizo bifashisha bimenyekanisha.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO