Search

Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa birenga 80

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Bidasubirwaho Madame Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda niwe utorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa,Organisation International de la Francophonie(OIF) ugizwe n’ibihugu birenga 80.

Mu matora yaberaga muri Armenia, kwari uguhitamo hagati y’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo na Madame Michaëlle Jean ukomoka mu gihugu cya Canada.

Bidasubirwaho Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa birenga 80

Mu byagaragazaga  ko afite amahirwe Louise Mushikiwabo yari ashyigikiwe n’ibihugu birenze kimwe cya kabiri cy’ibihugu 84 bigize uyu muryango.

Michaëlle Jean wari uhanganye na Louise Mushikiwabo muri aya matora ntiyahabwaga amahirwe cyane kuko n’igihugu cye cya Canada cyari cyamaze kumuvanaho amaboko.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere.

ibihugu bya Afurika byose byari inyuma ya Louise Mushikiwabo

Amatora yabaye mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mushikiwabo atorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi.

Abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014).

Umuryango wa OIF Mushikiwabo agiye kuyobora mu myaka ine iri imbere, umaze imyaka 48 ushingiye i Niamey muri Niger. Watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama za OIF n’ibindi.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.