Search

Luka Modric uhetse ku mugongo, ikipe ya Croatia yakuze nta cyizere cyo kwishima, kubera gukwepana n’amasasu ahigwa bukware

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ikipe y’Igihugu ya Croatia yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi aho igomba kwisobanura n’u Bufaransa mu mpera z’iki cyumweru, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Luzhniki Stadium.

Myugariro Kieran Trippier ni we wabonye igitego cya mbere ku ruhande rw’u Bwongereza ku munota wa 5 gusa, agitsinze neza ku mupira w’umuterekano. Gusa Ivan Perišić usanzwe akinira Inter Milan yaje kucyishyura ku munota wa 68.

Luka Madric ubu ni umwe mubakinnyi bahetse ikipe y’igihugu ya Croatia

Luka Modric, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Croatia, uyu mugabo usanzwe akinira ikipe ya Real Madrid ni umwe mukingi za mwamba ikipe y’igihugu ya Croatia igenderaho mu mukino y’igikombe cy’Isi irikubera mugihugu cy’Uburusiya.

Luka Modric  w’imyaka 32 y’amavuko kuri ubu arubatse, yashakanye na Vanja Bosnic bafitanye abana babiri aribo Ivano Modrić na Ema Modrić, Luka Modric, ubu ni umwe mubakinnyi bahembwa agatubutse ku Isi, uyu mugabo avugako ntacizere yigeze agira mubuzima bwe, ngo ntiyigeze yishima na rimwe mubuto bwe, aho ageze ubungubu ngo nawe ubwe ntiyari aziko yahagera.

Luka Modric n’abana be ku kibuga

Modric ahamya ko rimwe na rimwe, hari igihe abantu baharanira intsinzi kurusha abandi, ari abanyuze mu mateka asharira kurusha abandi.

Luka Modric  ati “nakuze nta cyizere cyo kwishima, kubera gukwepana n’amasasu mpigwa bukware. nakuriye mu ntambara yahitanye benshi mu muryango wanjye barimo na sogukuru nakundaga cyane, inahitana marume wanderaga”

Uyu mukinnyi yakomeje avugako yajyaga arwara indwara yo kwiheba, agahunga kenshi ashakisha agace katarimo intambara. Yajyaga ahumurizwa na se wari umukanishi w’ibimashini by’abasirikare. Modric, ubu niwe ufite ku bitugu bye ikipe ya #Croatia yaraye isezereye Ubwongereza. Ni umukinnyi wo hagati usatira izamu, ufatwa nk’indwanyi ikunda intsinzi. Afashije ikipe y’igihugu cyamubyaye kugaragara mu ruhando mpuzamahanga. Ni ubwa mbere mu mateka ikipe y’igihugu cye igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Ari mu bantu bubashywe cyane iwabo muri #Croatia.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.