Lambert Mugwaneza wamamaye ku mazina ya Social Mulla muri Muzika yatangaje ko mu mpera z’umwaka mu kwezi k’Ukuboza 2019 azamurika alubumu ye yambere yise “Ma Vie”.
Imyaka itandatu irihiritse uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya Afro beat akora umuziki ibintu byamuhiriye kuko ntawashidikanya ko iyi mpano yaturutse mu misozi ya Byumba ikigaragariza bwa mbere mu Bisumizi bya Riderman yakoze cyane kandi afite igikundiro muri rubanda binyuze mu ndirimbo ze zinyura imitima y’abakundana n’abakunda umuziki mwiza ukubiyemo ubutumwa butandukanye.
Social Mula yatangaje ko agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere kuva yatangira umuziki, mu gitaramo kizaba tariki 23 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference And Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali igitaramo yasabye abakunzi ba Muzika kuzaza kumutera ingabo mu bitugu.
Iyi alubumu ya Social Mulla izagaragaraho indirimbo ze zose yakoze kuva yatangira umuziki
Twabibutsa ko Social Mulla ari mu bahanzi 10 bari guhatanira igihembo cya Prix de decouverte cya Radiyo y’Abafaransa ya RFI cyegukanyweb na Yvan Buravan umwaka ushize

Ma Vie indirimbo yitiriwe alubumu yambere ya Social Mulla
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook