Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yabyinnye muburyo budasanzwe ubwo yifatanyaga n’abaturage b’abakene ku munsi wabahariwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha n’umuryango we wose, bifatanyije n’abakene bo muri kiriya gihugu mu kwizihiza Umunsi wo gufashanya.

Ni umunsi u Burundi bwizihiza ku itariki ya 06 Kanama buri mwaka.

Umudamu wa Perezida acinya akadiho hamwe nabo bari bagiye guha ubufasha

Perezida Ndayishimiye aherekejwe n’umuryango we bifatanyije n’abakene bo muri Komini ya Gitega mu murwa mukuru w’ubutegetsi mu Burundi, babaha imfashanyo yiganjemo ibyo kurya n’ibyo kwambara.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kwizihiza uriya munsi bifasha Abarundi gusubiza amaso inyuma bakazirikana umutima w’ubumuntu wamye ubaranga.

Madamu wa Perezida w’u Burundi yanasuye abaturage bo muri Komini Giheta muri iriya ntara ya Gitega, iha imfashanyo y’amabati imiryango 164 yari isanzwe iba muri nyakatsi.

Buri muryango wagiye ugenerwa ubufasha bw’amabati 25.

Perezida Ndayishimiye atanga ibitenge

Nyuma yo gufasha bariya bantu, Madamu wa Perezida Ndayishimiye yagaragaye acinya akadiho muburyo budasanzwe n’abakene yafashije mu rwego rwo gusabana na bo.

Kuri uyu munsi kandi abana ba Perezida w’u Burundi bifatanyije n’abatuye Komini Rutegama mu ntara ya Muramvya, baha imiryango 10 amabati 25 kuri buri umwe mu rwego rwo kubafasha kwizihiza uriya munsi.

Umwe mu bakobwa ba Ndayishimiye witwa Navie Questia Ndayishimiye, yabwiye RTNB ko nk’urubyiruko na bo basanze bakwiye guha bariya baturage amabati, nk’umusanzu wo kubafasha gutura ahantu hameze neza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO