Major General Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora Uburundi, mu muhango witabiriwe bidasanzwe(Amafoto)

Mu masaha ya mu gitondo ni bwo Major General Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi. Abenshi mubaje muri uyu muhango nta dupfukamunwa bari bambaye kandi nta ntera ihagije bari bahanye aho bari bicaye. 

Kubera ko abaturage bose batabona aho bakwirwa, buri Ntara yohereje abayihagararira 300 biyongera ku batumirwa bakuru.

Major General Evariste Ndayishimiye ubwo yageraga aho agomba kurahirira

Abatumirwa bakuru bari  bitabiriye uriya muhango, harimo abanyamadini, abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Hagiyeyo kandi Jakaya Kikwete, na Visi Perezidante wa Tanzania Asma Hassan naba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bwa Congo- Brazza na Guinée.

Mu masaha ya mu gitondo ni bwo Major General Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi.

Gen Ndayishimiye abaye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi nyuma y’uko abitorewe mu matora yabaye mu ntangiriro za Kamena, 2020.

Uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza aherutse kwitaba Imana azize umutima nk’uko Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi byabitangaje.

Jakaya Kikwete, na Visi Perezidante wa Tanzania Asma Hassan nabo bari mubitabiriye uyu muhango

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE