Search

Mamoudou Gassama wa musore warokoye umwana i Paris yahawe igihembo muri BET Awards(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umusore ukomoka muri Mali, Mamoudou Gassama warokoye umwana wari ugiye guhanuka muri etaje ya 4 mu mujyi wa Paris mugihugu cy’Ubufaransa, amahirwe akomeje kumusekera.

Mamoudou Gassama w’imyaka 22 akomeje kugira amahirwe adasanzwe abikesha igikorwa cy’ubutabazi yakoze nawe ubwe atari yiteguye ikizavamo.

Mamoudou Gassama yahawe igihembo cya BET Humanitarian Awards 2018

Gassama yarokoye umwana ubuzima bwe bwari mu kaga akoresha igihe cy’amasegonda mirongo itatu yurira etaje, atabara umwana wari ku igorofa rya Kane, kuva icyo gihe uyu musore yahise aba icyamamare, bukeye bwaho Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yahise amutumira amwakirira mungoro y’umukuru w’igihugu amwambika umudari ndetse ahita ahabwa akazi n’ubwenegihugu, nyuma y’imyaka myinshi adakandagira iwabo, yahise afata urugendo ataha iwabo naho yakirwa nk’umwami kuko yakiriwe na Perezida w’igihugu cye.

Mamoudou Gassama yari amaze igihe kinini aba kumugabane w’iburayi yihishahisha ntabyangombwa agira, ariko kuri ubungubu ni umwe mu bantu babayeho neza cyane ndetse ari gushimirwa ubutitsa.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 24 Kamena 2018 mu birori byabereye Microsoft Theater i Los Angeles, California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mamoudou Gassama yahawe igihembo cya BET Humanitarian Awards 2018 nk’umwe mubakoze igikorwa cy’indashyikirwa yagihawe hamwe n’abandi batandukanye nka  James Shawn Jr, Anthony Borges, Naomi Wadler, Justin Blackman na  Shaun King.

Mamoudou Gassama iki gihembo yagihawe arikumwe n’abandi bantu batandukanye

Uyu musore abenshi bise Sipederman wa Afurika, avuga ko ibyo kurokora uyu mwana yabikoze atitaye kukizavamo ngo we icyo yari agamije kwari ukorokora ubuzima bw’umwana yabonaga buri mukaga ubwo yitambukiraga mu muhanda akabona abantu benshi bashungereye umwana wanaganaga kuri etaje.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.