Search

Mani Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo afatanyije na Eddy Kenzo(VIDEO)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Mani Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Afro” yasubiranyemo n’umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Eddy Kenzo

Amashusho y’indirimbo afro yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane taliki 21 Kamena 2018, ashyirwa kurubuga rwa youtube rwa Eddy Kenzo.

Mani Martin na Eddy Kenzo ubwo bafata amashusho y’indirimbo afro

Iyi ndirimbo yari imaze igihe itegerejwe n’abantu benshi, amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda, atunganywa na Meddy Saleh muri Studio ya Press it Film.

Mukiganiro Ibyamamare.com twagiranye n’umuhanzi Mani Martin yishimiye kuba iyi ndirimbo yagiye hanze, yavuzeko impamvu yayikoranye na Eddy Kenzo ngo ari uko Eddy Kenzo yari asanzwe akunda iyi ndirimbo.

Yagize ati “Impamvu nakoranye iyi ndirimbo na Eddy Kenzo, icyambere ni uko yari asanzwe ayikunda, ikindi ni uko bitewe nuburyo Eddy Kenzo aririmba indirimbo zijyanye n’umuco wa Africa, nabonye muri iyi ndirimbo hari icyo yamfashaho ikagera kure hashoboka”

Mani Martin na Eddy Kenzo

Mani Martin yasabye abakunzi be kureba iyi ndirimbo ndetse bakayitangaho n’ibitekerezo kuko ari indirimbo nziza cyane igaragaramo cyane umuco wa Afurika yaba mu mbyino ndetse nuburyo aba bahanzi bayiririmbyemo.

Yagize ati “Icyo nasaba abakunzi banjye ni ukubashishikariza kureba iyi ndirimbo ndetse bakayitangaho ibitekerezo kuko kuva yajya hanze nabonye abenshi bari kuyivugaho ari abakunzi ba Eddy Kenzo.”

Reba Amashusho y’indirimbo Afro

Iyi ndirimbo Mani Martin yise “afro” akayisubiranamo na Eddy Kenzo, ni iya Mani Martin ndetse yanayitiriye Album ye yshyize hanze muri 2017, iyi ndirimbo kubera uburyo Eddy Kenzo yayikunze yanifuje kuba yagaragara kuri Album ye yise “Biolocicaly” ndetse Man Martin akaba yarabimwemereye.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.