Marcus Rashford yasabye imbabazi abafana kubera guhusha penaliti avugako atazigera asaba imbabazi kubera uwo ariwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rutahizamu w’Ubwongereza na Manchester United Marcus Rashford yasabye imbabazi abafana kubera guhusha penaliti ariko avuga ko “nta na rimwe nzasaba imbabazi z’uwo ndi we”, nyuma yuko abaye umwe mu bakinnyi batatu bakorewe irondaruhu.

Rashford, hamwe na Jadon Sancho na Bukayo Saka, bahushije penaliti ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 Ubwongereza bwatsinzwemo n’Ubutaliyani ku cyumweru kuri penaliti 3-2.

Marcus Rashford yasabye imbabazi abafana kubera guhusha penaliti

Uko ari batatu, nyuma y’uwo mukino ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe babakoreye ihohoterwa rishingiye ku irondaruhu.

Mu itangazo yasohoye, Rashford yanditse ati: “Niyumvisemo ko ari nkaho natengushye buri muntu wese”.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yongeyeho ati: “Umunsi wose nshobora kwemera kunengwa ku mikinire yanjye, penaliti yanjye ntabwo yari nziza bihagije, yagakwiye kuba yarinjiye mu izamu ariko nta na rimwe nzasaba imbabazi z’uwo ndi we n’aho nkomoka”.

“Nta kindi gihe kintera ishema kurusha iyo nambaye umwenda uriho ziriya ntare eshatu [ni na ryo zina ry’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza] mu gatuza kanjye no kubona umuryango wanjye umfana uri mu mbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo”.

Ifoto yo kumuha icyubahiro ishushanyije ku rukuta mu mujyi wa Withington aho Rashford avuka, yangijwe mu isura nyuma yuko ahushije penaliti, nyuma iza gushyirwaho ubutumwa bwo kumushyigikira.

Mbere yaho ku wa mbere, umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Gareth Southgate yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku irondaruhu ryakurikiye gutsindwa n’Ubutaliyani “ridashobora kubabarirwa”.

Kapiteni w’Ubwongereza Harry Kane yavuze ko “niba uhohotera umuntu uwo ari we wese ku mbuga nkoranyambaga ntabwo uri umufana w’Ubwongereza kandi ntitugushaka”.

Kuri Twitter, Kane yongeyeho ati: “Abahungu batatu bitwaye neza cyane ku mpeshyi [iki] yose bagize umuhate wo gufata inshingano yo gutera penaliti ubwo ibintu byari bikomeye”.

Mu itangazo yasohoye, Rashford yanditse ati: “Niyumvisemo ko ari nkaho natengushye buri muntu wese”.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu (FA), na bo bamaganye iryo rondaruhu.

Polisi y’Ubwongereza yavuze ko irimo gukora iperereza kuri iryo rondaruhu, ivuga ko “ritazihanganirwa”, mu gihe urwego rwa leta rushinzwe umutekano mu mupira w’amaguru (UK Football Policing Unit, UKFPU) na rwo rwatangiye iperereza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO