Marina wari mu irushanwa ry’abahatanira Miliyoni 50 yikuyemo asaba imbabazi Badraman ahamyako igihano cyose azahabwa azacyemera

Marina ubarizwa muri Label ya The Mane yasabye imbabazi ku mugaragaro abayobozi bayo kuba yararenze ku mabwiriza akitabira amarushanwa ya ‘The Next Pop Star’.

Nyuma y’igihe kirenze ukwezi amarushanwa ya The Next Pop Star yo gushakisha umuhanzi ufite impano akazahabwa igihembo gikuru cya miliyoni 50frw, cyitabiriwe na benshi barimo na Marina.

Marina ubarizwa muri Label ya The Mane yasabye imbabazi ku mugaragaro abayobozi bayo

Kuri ubu hari hagezweho icyiciro cyo gutorwa n’abantu, ubonye amanota menshi agakomeza mu cyiciro gikurikira.

Mu minsi ishize ariko, Marina ntiyemeraga ko ari muri ayo marushanwa.

Aristide Gahunzire uharanira inyungu za The Mane bikivugwa ko Marina yaba ari muri The Next Pop Star, yavuze ko batari bazi ko yagiye muri aya marushanwa kuko Marina atigeze abyemera.

Icyo gihe yagize ati “Ibyo bintu biri kuvugwa ni ibihuha kuko twe ntabyo tuzi nka Label cyangwa abaharanira inyungu za Marina”.

Nyuma y’itangazo ryasohotse Marina asaba imbabazi, Aritside yavuze ko hari n’ibindi bihano ateganyirijwe, ati “impamvu yasabye imbabazi ni uko yarenze ku mabwiriza agenga akazi ke muri The Mane akajya mu marushanwa ntawe ubizi yewe akanabihisha. Kuba yasabye imbabazi bisobanura ko atari bwirukanwe ariko ntabwo bikuraho ko hari ibindi bihano azahabwa kugira ngo bitongera nk’uko byanditse mu masezerano y’akazi”.

Marina yikuye mu irushanwa yahataniraga Miliyoni 50

Mu itangazo Marina yavuze ko yiteguye gukurikiza buri gihano azahabwa na The Mane. Si ubuyobozi gusa yasabye imbabazi, ahubwo yanazisabye abahanzi bakorana ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE