Search

Maroc itsinzwe ubugira gatanu, Canada, Mexique na Amerika batsindiye kwakira igikombe cy’isi cya 2026

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu nama rusange ya FIFA, Maroc iratsinzwe nanone ku nshuro ya gatanu, ibihugu bitatu byishyize hamwe Canada, Mexique na USA nibyo uyu munsi byatsindiye kwakira igikombe cy’isi cya 2026 bitsinze Maroc yabishakaga nayo.

Mu muhango uba buri gihe mbere y’igikombe cy’isi, ibi bihugu byishyize hamwe byagize amajwi 134, Maroc igira amajwi 65, igihugu kimwe mu 120 byagombaga gutora cyo kifashe nticyatora.

Ibihugu byatoye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe cy’amasegonda 15.

Maroc, inshuti y’u Rwanda mu by’umupira, yari imaze igihe kinini ishakisha inshuti z’amashyirahamwe y’umupira y’ibihugu ngo zizayishyigikire.

Ifite imishinga y’umupira w’amaguru yari ifitanye na FERWAFA harimo n’uwo kuvura imvune zihariye ku bakinnyi bo mu Rwanda ku buntu.

Itora ryabaga mu ibanga, ntibizwi neza uruhande FERWAFA yatoye hagati y’inshuti yayo Maroc na USA na Canada u Rwanda rufiteho inyungu mu by’ubukungu na politiki. Cyangwa se u Rwanda rukaba ari icyo gihugu kifashe.

Mu kwezi gushize, Perezida Trump yareruye avuga ko hari ingaruka ku bihugu bitazatora Amerika ngo yakire iki gikombe cy’isi mu gihe ngo yo ifasha ibyo bihugu.

Igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar, icya 2026 muri ibi bihugu byabitsindiye none, icy’uyu mwaka kiratangira ejo mu Burusiya.

Maroc yifuje kwakira igikombe cy’isi mu 1994 (nabwo yatsinzwe na US), 1998, 2006 na 2010 hose ntitsinde n’uyu munsi byanze.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *