Search

Meddy agiye gutaramira i Burundi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Ngabo Madal wamamaye ku izina rya Meddy mu muziki Nyarwanda, ubu ategerejwe n’abakunzi b’umuziki bo mu gihugu cy’u Burundi aho agiye kwerekeza muri iki gihugu yitabiriye igitaramo gikomeye yatumiwemo.

Meddy witegura kwerekeza i Bujumbura mu gihe kiri imbere agiye gutaramora Abarundi mu gihe gito gishyize aribwo yari avuye mu Rwanda aho yahataramiye ndetse akanakorana n’Abahanzi batandukanye indirimbo zagiye zikundwa na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kigiye gutuma Meddy yerekeza i Burundi, kizaba ku italiki ya 29 Ukuboza uyu mwaka, kikazaba ari igitaramo kizahuriramo abahanzi batandukanye barimo na Sat B,umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo mu Burundi.

Meddy ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bagiye bishyimirwa n’abakunzi b’umuziki batari bake hano mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bikomotse ku ndirimbo zitandukanye uyu muhanzi yagiye akore ndetse n’izo yagiye agaragaramo afatanyije n’abandi Bahanzi zakunzwe n’imbaga nyamwinshi y’abakunzi b’umuziki.

Ubwo Meddy aheruka gutaramira hano mu Rwanda, nyuma yahoo yagaragaye mu ndirimbo nshya zakunzwe n’abatari bake ndetse kuburyo twanavuga ko izi ndirimbo zirimo: Everthing yakoranye na Uncle Austin,Got It yakoranye na Safi Madiba ndetse na Lose Control aherutse gukorana na The Ben zitararekera gukundwa n’abatari bake.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga rw’abahanzi ubwo yamaraga gushyira ahagaragara indirimbo yise “Sorry” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni….kuri You Tube,ndetse iyi ndirimbo ikaba ari imwe mu ndirimbo Nyarwanda zimaze kwesa agahigo ko kurebwa cyane kuri You Tube.

Kuba Meddy agiye gutaramira i Bujumbura, n’ibintu bisa naho azaba yisanga dore ko muri iki gihugu hari abakunzi benshi b’umuziki Nyarwanda bitewe n’uko ururimi rw’abarundi n’urwabanyarwanda bijya gusa bityo bigatuma Abarundi biyumvamo byoroshye indirimbo Nyarwanda.

Meddy agiye kwerekeza i Bujumbura, nyuma y’uko Yvan Bravan aherutse kuhataramira akishimirwa na benshi ndetse bakaba baranamugaragarije ko indirimbo ze bazumva igihe kirekire baririmba bajyana nawe ubwo yari ari ku rubyiniro.

Meddy nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yemehje ayama kuru yo kwerekeza i Bujumbura,avuga ko ari amateka meza agiye kwiyongera kuyari asanzwe ndetse anakangurira abantu kwitegura igitaramo kibereye amatwi n’amaso.

KWIZERA Juvenal(LobbyMx)

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.