Meddy, The Ben na Knowless bahanganye na Diamond, Eddy Kenzo, Alikiba, Otile Brown mubihembo bizatangirwa muri Amerika.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

The Ben, Meddy na Knowless nibo bahanzi bo mu Rwanda bari guhatanira ibihembo bya muzika AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bihembo All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

Meddy

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani biri guhatanirwa n’Abanyarwanda batatu.

Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agahatana n’abarimo; Nadia Mukami wo muri Kenya, Vinka wo muri Uganda, Nandy wo muri Tanzania,Tanasha Donna wo muri Kenya, Sheebah Karungi wo muri Uganda, Zuchu wo muri Tanzania na Nikita Kering wo muri Kenya.

The Ben na Meddy bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo; Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya,Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Ali Kiba wo muri Tanzania, Khaligraph Jones wo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopie.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 4 Ugushyingo 2021, abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n’umwe uregukanamo na kimwe.

Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba
The Ben na Meddy bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO