Meddy wakanyujijeho murukundo na Shadboo bagatandukana babyaranye abana 2 yamuhaye impano idasanzwe

Meddy Saleh uzwi cyane mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda, yatunguye uwahoze ari umukunzi we banabyaranye Mbabazi Shadia[Shaddyboo] amuha impano y’iminsi mikuru.

Meddy Saleh na Shaddyboo bakaba barakanyujijeho mu rukundo ndetse bakaba banafitanye abana babiri b’abakobwa.

Mbabazi Shadia[Shaddyboo]
Akaba yamuhaye impano y’inweto za ’Sandal’ ndetse n’ingofero yanditseho ’KGL’.

Shaddyboo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yashimiye uyu mugabo ufata amashusho akanayatunganya ku bw’impano yamuhaye y’ibintu bikorewe muri Kigali cyane ko abikunda.

Nyuma yo kubyarana abana 2, Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

Meddy Saleh uzwi cyane mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda, yatunguye uwahoze ari umukunzi we

Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

Meddy Saleh aherutse guhembwa na Radio Isango Star nk’umuntu ufata amashusho y’indirimbo akanayatunganya ’Video Producer’ wazihe abandi mu mwaka wa 2020.

Abana babiri Meddy yabyaranye na Shadboo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE