Meddy yahawe kuririmba indirimbo imwe mu gitaramo yatumiwemo n’Umuhanzi Diamond

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard[Meddy] yaririmbye mugitaramo cyabereye muri Tanzania cyiswe Wasafi Festival cyateguwe n’umunyamuziki, Diamond Platnumz.

Iki gitaramo Meddy yitabiriye, yari yahuriyemo n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye nka Wizkid na Tiwasavage bo muri Nigeria, Innnos B wo muri Congo Kinshasa n’abandi bahanzi bakunzwe bo muri Tanzani nka Professor Jay, Ferooz, Rayvanny, Lavalava, Young Killer nabandi.

Kuba Meddy yaratumiye mugitaramo nk’iki n’ibyagaciro kuri we no kubakunzi ba muzika Nyarwanda muri rusange kuko gishobora kuba aricyo gitaramo kirimo amazina akomeye n’abantu benshi Meddy yari yitabiriye hanze y’u Rwanda by’umwihariko muri East Afrika.

Meddy yahawe umwanya ngo yiyereke abakunzi be muri iki gitaramo, gusa icyatunguye abantu ni ubryo yamaze kurubyiniro iminota itarenze itatu, aho yaririmbye indirimbo ye imwe, yise “Slowly” iyi ndirimbo byagaragarako abo muri Tanzania bayizi kuko wabonaga bamufasha kuyiririmba.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE