Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo Carolina yari imaze igihe kingana n’amezi abiri itegerejwe n’abakunzi b’umuziki we.
Iyi ndirimbo Carolina, Meddy yatangiye kuyamamaza mu mpera z’ukwezi kwa 9 ateguza abakunzi be ko agiye kubagezaho indirimbo nshya.

Nubwo abakunzi b’uyu muhanzi amaso yari yaraheze mukirere, kuri ubu uyu muhanzi uba muri Amerika, yashyize hanze iyi ndirimbo.
Carolina ni indirimbo ubonako isanzwe kuri Meddy ugereranyije nizindi ndirimbo asanzwe akora, igaragaramo kubyina cyane nkuko uyu muhanzi akunze kubikora mu ndirimbo ze nyinshi.

Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muhanzi nubwo ntakidasanzwe kigaragaramo
Meddy yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu mezi atatu ashyize, iyo aheruka gusohora ni iyitwa “We don’t care” yakoranye n’abanya- Tanzania barimo Ray Vanny na Dj Romy.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook