Meddy yujuje miliyoni y’abamurebye kuri YOUTUBE abafana batangira ku mwita umwami, Juno Kizigenza ati ntamwami watorotse, ntamwami uba ishyanga.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Ngabo Medard umaze kwamamara nka Meddy, uyu mugabo usigaye aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wo mu Rwanda, wambere wujuje miliyoni imwe kubarebye indirimbo ye mugihe gito.

Indirimbo nshya ya Meddy yise “My Vow” ni indirimbo igaragaramo amashusho y’ubukwe bwe uyu muhanzi aherutse gukorera muri Amerika, iyi ndirimbo kurubuga rwa youtube yaciye agahigo yuzuza miliyoni 1 mu minsi ibiri, ibintu bitarakorwa nundi muhanzi ukomoka mu Rwanda.

Meddy indirimbo yaciye agahigo ko kuzuva miliyoni views mugihe gito mu Rwanda

Kuba Meddy yaraciye aka gahigo, abantu benshi barimo abanyamakuru, abahanzi bagenzi be n’abafana bamukomeye amashyi bavugako akoze ibyananiye benshi batangira ku mwita umwami wa muzika Nyarwanda kuko abahanzi hafi ya bose mu Rwanda, indirimbo zabo zijya kuzuza miliyoni Views biyushye akuya, nabwo bakayuzuza bibanje gufata ukwezi, hari n’abamara umwaka batarazuza miliyoni y’ababarebye.

Juno Kizigenza, umwe mubahanzi bakiri kuzamuka, uri mubagezweho muri iyi minsi, kuriwe arasa nutemera ko Meddy yakwitwa umwami nkuko abandi bari kubivuga.

Juno yavuzeko nta mwami wahunze ndetse ntanumwami ngo uba ishyanga, mubutumwa yanyujije kuri twitter ye agahita abusiba, bwacaga amarenga ko ashaka kubwira Meddy, Meddy ni umuhanzi wavuye mu Rwanda ajya muri Amerika muri 2010, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi niho uyu muhanzi agituye nubwo bitamubuza kugaruka gususurutsa abakunzi be baba mu Rwanda.

Juno Kizigenza yagize ati “Umwami watorotse?” akomeza agira ati “Umwami n’umwamikazi bari ino ntabwo ari ishyanga”

Away ya Juno na Ariel niyo yari ifite agahigo ko kuzuza miliyoni views mugihe gito

Juno afitanye indirimbo na Ariel Wayz bise “Away” iyi ndirimbo niyo yari ifite agahigo ko kuzuza miliyoni y’abayirebye mugihe gito nubwo yo byayisabye igihe cy’ibyumweru bitatu, aha ni Juno yahereye avugako umwami n’umwami kazi bari i Kigali batari ishyanga.

Juno ati nta mwami watorotse ubaho

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO