Search

Menya Abaperezida bayoboye ibihugu batarageza kumyaka 40 y’amavuko

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu cyumweru gishize, nibwo mu gihugu cy’u Bufaransa hamenyekanye ku mugaragaro umuyobozi mukuru w’igihugu, Emmanuel Macron watowe afite imyaka 39 gusa yarahiriye kuyobora U Bufaransa kuri iki cyumeru taliki ya 14 Gicurasi 2017,  agiye kuyobora iki gihugu afite imyaka 39, niwe mu perezida wambere mutoya ubayeho mu mateka y’iki gihugu.

Perezida mushya w’igihugu cy’Ubufaransa, Emmanuel Macron aherekejwe nigisirikari yerekeza kungoro y’umukuru w’igihugu Champs Elysees i Paris, France,kucyumweru, taliki 14 Gicurasi 2017.

Uyu muperezida aje no kuyobora urutonde nk’umuperezida mushya mu babashije gufata ubutegetsi batarageza ku myaka 40 y’amavuko nubwo afite umugore umurusha imyaka igera kuri 25.

Hirya no hino ku isi rero, hagiye hanagaragara n’abandi bakuru b’ibihugu bagiye bafata ubutegetsi bafite imyaka nk’iya Macron ndetse n’abafite iri munsi y’iye, baba abo ku mugabane w’Afurika ndetse n’abo ku yindi migabane.

Mu baperezida bandi bagiye bafata ubuyobozi batarengeje imyaka 40 y’amavuko harimo

Apollo Milton Obote

Ku myaka y’amavuko, Appolo Obote yari Minisitiri w’Intebe wa Uganda, aho we n’ishyaka rye Uganda People’s Congress (UPC) bigaruriye igice kinini cy’Inteko ishinga amategeko, mu 1966 akaba yarabaye Perezida wa kiriya gihugu afashijwe n’uwari umukuru w’igisirikare Idi Amin, na we waje kumwigaranzura akamuhirika ku butegetsi akamusimbura mu 1970.

Maj Gen Sir Fredrick Muteesa II
Muteesa II yabaye umuyobozi wa Buganda igihe kingana n’imyaka 22. Ku myaka At 37, ni bwo yabaye perezida w’icyubahiro wa Uganda nyuma gato y’uko ibonye ubwigenge.

Benazir Bhutto
Uyu na we ni umugore wanamenyekanye cyane mu banyepolitiki bakomeye ku isi b’abagore, aho yabashije kuyobora igihugu kizwiho kugira umubare munini w’Abasilamu cya Pakistan.

Ku myaka ye 35 y’amavuko mu 1988, nibwo yayoboye kiriya gihugu ariko aza guhunga ashinjwa ibibazo bijyanye na ruswa ndetse nyuma aza no kugaruka aho muri 2007 yongeye kwiyamamaza agatsindira kuba Minisitiri w’intebe ariko agakomeza gukurikiranwaho bya byaha bya ruswa no gukoresha nabi amafaranga ya leta nyuma akaza kugwa mu buhungiro yishwe.

Gusa ntibyahereye aho kuko umugabo we abinyujije mu ishyaka ry’uwari umugore we ryari rifite abanyamuryango benshi yabashije gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Kim Jong-un
ku myaka 27 gusa y’amavuko, kim Jong yabaye Perezida wa Koreya ya Ruguru mu mwaka wa 2011 nyuma y’urupfu rwa se.

Uyu muyobozi ufatwa nk’umunyagitugu mpuzamahanga, anavugwaho kuba yarafashe ubutegetsi nyuma yo kwivugana abo mu muryango we batavugaga rumwe barimo nyirarume ndetse n’umuvandimwe we.

Kim Jong ukiyoboye Koreya ya Ruguru na nubu, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakomeye ku isi akaba ari n’umwe mu baperezida bakoresha ibitwaro bikoresha uburozi kuri ubu akaba asa n’unahanganye n’Amerika.

Col Muamar el Ghadaffi 
Col. Ghasafi yimye ingoma ku myaka 27 y’amavuko, akaba na we yarabaye umuyobozi ukomeye haba ku mugabane w’Afurika no mu mahanga kubera kuyoboza igitugu leta ya Libya.

Yafashe ubutegetsi ku itariki ya mbere Kanama 1969 arashe dore ko yari anazwiho kurwana kuko yari anakomeye mu gisirikare.

Yaranzwe no gushaka kwimakaza umubano wihariye w’Abarabu nyuma yo kubona byanze ashaka guhuza Abanyafurika bose muri rusange. Yaranzwe no guteza imbere ibijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse no kubaka ibikorwa remezo.

Mu 1977 nibwo yari amaze kugera ku ntego nyir’izina yo guhindura Libya nka leta y’Abasosiyalisite ariko imibanire n’ibihugu by’ibihangange yo ikomeza kujegajega kuko yatangiye kurwanywa kubera amatwara yari afie kugeza yishwe muri 2011.

Capt Thomas Sankara
Uyu na we ni umwe mu bimye ingoma bafite imyaka iri mundi ya 40, aho ku myaka 33 yafashe ubutegetsi bwa Burkina Faso guhera mu 1983-87 ari na bwo yicwaga muri cout d’etat yari iyobowe na Blaise Compaoré afashijwe n’uwari Perezida wa Libya Charles Taylor.

Andry Rajoelina 
Uyu na we yabaye perezida wa Madagascar ku itariki ya 21 Werurwe 2009 ku myaka ye 35. Uyu yari umwana w’umusirikare ukomeye muri kiriya gihugu mu myaka yabanje, mu bwana bwe akaba yararanzwe no gukora ibijyanye n’umuziki, ari na byo yaje gukurikirana mu masomo ye no mu mashuri yisumbuye nyuma akaba n’umucuruzi.

Yayoboye imyigaragambyo yo kweguza uwari Perezida wa kiriya gihugu wabaga mu buhungiro, imyigaragambyo yanaguyemo abasaga 31 hagakomereka abatari bacye, icyo gihe akanahigwa agahungira muri Ambasade y’u Bufaransa.

Mu kwezi kwa mbere 2013, nibwo yatangaje ku mugaragaro ko yahinduye intekerezo adashaka kwiyamamariza indi manda.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani 
Ku myaka 33 y’amavuko, ni bwo yabaye umuyobozi wa Qatar ku itariki ya 25 Kamena 2013 nyuma yo gukurwaho kwa se.

Yabaye umutegetsi w’igihugu cy’igihangange muto guhera mu mwaka yashize, akaba na we yari n’umusirikare ukomeye.

Joseph Kabila

Joseph Kabila, umuyobozi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yafashe ubutegetsi nyuma y’iminsi 10 gusa se Laurent-Désiré Kabila’ apfuye muri 2001.

Perezida Kabila yafashe ubutegetsi ku myaka 35 y’amavuko, akaba yarongeye kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu muri 2006, mu matora yaranzwe n’imvururu zahitanye abatari bacye.

Perezida Kabila na nubu ukiyoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yahwe kuyobora inzibacyuho izageza muri 2018, ubwo hateganyijwe andi matora y’umukuru w’igihugu.

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.