Kuwa 30 Ugushyingo 2019 mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba bw’Urwanda habereye umuhango wo gushyikiriza ibihembo,Abahanzi,Abanyamakuru n’abandi bashyigikira ibikorwa by’imyidagaduro mu turere dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu aritwo Karongi,Rubavu,Rusizi,Rutsiro na Nyamasheke.
N’ibihembo bya KIVU AWARDS 2019 byateguwe n’abitwa KDKZ Music Band babarizwa ku mugabane w’ubulayi aho abahatanaga bagejwejweho ibikombe ndtese n’ibihembo byatanzwe na Rwandair ndetse n’igihembo cyatanzwe na Ally Soudy mu rwego rwo gushyigikira abahanzi bakizamuka.

Uyu muhango wagombaga gutangira kw’isaha yi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba siko byagenze kuko haje kuba imbogamizi y’ibyuma bya Muzika bituma bitangira bitinze ari nako abantu bo mu mujyi wa Kamembe barushagaho kwinjira ku bwinshi dore ko ubwitabire bwari buri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ibitaramo bigenda biba hirya no hino mu ntara,ibintu byatanze icyizere ko abakunzi ba muzika mu ntara bashyigikira abahanzi babo.

Mu byagutsweho mu bagiye bafata ijambo muri uyu muhango n’ugushimira abateguye iki gikorwa aho basabwaga kudacika intege kikajya kiba ngaruka mwaka ndetse no gukosora amwe mu makosa yagiye agaragara mw’itangira rya Kivu Awards,Hagati muri Kivu Awards ndetse no ku munsi wa nyuma wo gutanga ibihembo kuko hari utuntu tumwe na tumwe wabonaga tutari ku murongo neza.

Mu byiciro bisaga 17 by’abahatanga haje kwiyongeramo Awards 3 ziswe izitunguranye(Surprise Awards) zahawe abantu b’indashyikirwa bagaragaje gushyigikira cyane iki gikorwa cya KIVU AWARDS cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Dore uko Ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye n’ababyegukanye.
Best Choir of The Year
-Bethfag Choir yo mukarere ka Rubavu
Best Player of The year
-Nkunzimana Sadi ukinira Espoire Fc
Best Supporter of the year
-Theophile One Love Beach wo mu karere Karongi
Song of the year
-Dede by The Same bi Rubavu
Best Diaspora Artist of the year
-Diyen ukomoka mu karere ka Rusizi
Best Model of the year
-Jimmy Mugunga wo mu karere ka Rubavu ubarizwa muri 1000Hills Fashion Agency
Best Ambassador of the year
-Man Martin utarahagaragaye igihembo cye kigashyikirizwa umuhanzi Methussela wi Rusizi
Best Group of the year
-The Same bo mu karere ka Rubavu baneretswe ko bakunzwe cyane mu karere ka Rusizi
Best Hip/Trap of the year
-Shafty Ntwali wo mu karere ka Rubavu
Best Radio/Website of the year
-RBA Radiyo Rusizi
Best Promoter of the year
-Ndekezi Johnson Kaya ukorera VBR FM na Ibyamamare.com
Best R&B/Afrobeat artist of the year
-Crezzo G wo mu karere ka Rusizi
Best Producer of The Year
-Captain P ukorera mu karere ka Rubavu
Best Dj/Vj of the year
-Selekta Dady wakuriwe ingofero i Rusizi dore ko ari nawe mu Dj waruri kuvangavanga imiziki muri uyu muhango
Best Journalist of the year
-Deo Habineza ukorera RBA Radiyo Rusizi wapfukamye agashima Imana,akaririra ku rubyiniro
Best Artist of the year
-The Same bi Rubavu
Suprise Awards
Umuyobozi washyigikiye imyidagaduro
-Nsengiyumva Vincent de Paul Uyobora umurenge wa Kamembe
Best Legend Artist of the year
-Benja wo mukarere ka Rusizi watangiye umuziki mu mwaka wa 2005
Uwahize abandi mu gufasha Abahanzi mu Rwanda
-Ally Soudy uba muri Leta zunze ubumwe z’amerika
AMAFOTO










Photo: Photify Studio
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook