Menya amagambo meza wakoresha usaba urukundo umukobwa wagutwaye umutima

Amarangamutima arabyanga
Kwiyumanganya biranzonga
Nkarangamira uko urenga
Kwihangana bikandenga
Cyo ihangane wumve ibanga !

Nkweruriye ko nkwemera
Nkwibonamo ko unkwiriye
Ndatinyutse winyihunza
Unyemerere unanyakire
Byanyura unyihaye !!

Ndagukunda ndabikubwiye
Uko undeba birandenga
Nkunda disi n’uko ugenda
Ni wowe shenge ndara ndota
Cyo nkundira maze unduhure !

Nsanganiza igisubizo
Nsobanukirwe ko ntasaze
Nsusuruke nasimbuke
Ngusingire unsomagure
Unsezeranye kutansiga !

Reka nsezere ntasarara
Nsigare nsenga sinsebe
Kutansonga nibyo nsaba
Unsetse disi nasara
Nsoje ngusaba nsubiza !!

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

1 IGITEKEREZO