Search

Menya binshi kuri Jeff Bezos, umugabo wibitseho agahigo ko gutunga akayabo kamafaranga menshi kurusha abandi ku Isi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

 Jeff Bezos umuyobozi, akaba n’uwashinze urubuga rwa Amazone akaba umuntu kugeza ubu utunze akayabo ka mafaranga menshi gusumbya abandi ku isi  yaragiye kuri uyu mwanya ahasimbuye Bill Gates arusha asaga miliyoni 110 z’amadolari ya Amerika.

Jeff Bezos niwe mukire wambere ku Isi

Jeff yageze kuri uyu mwanya wa mbere nyuma yo kuzamuka kw’imigabane ya Amazon nk’uko bitangazwa na Forbes Magazine dukesha iyi nkuru.

Dore ibintu 5 wamumenyaho

1. Yatangije uru rubuga ari mu igaraje ye, arutangiza ari nk’isomero ry’ibitabo bitandukanye, aho abantu baguragaho ibyo bifuza ariko uko imyaka yagiye yegera imbere niko yagiye aruhindura kugeza ubwo ruje mu mbuga zikomeye mu bucuruzi ku isi.

2. Uretse Amazon, Bezos yashinze n’urundi rubuga rukora ibijyanye n’ingendo zo mu ndege ndetse niwe nyir’ikinyamakuru gikomeye muri Amerika no ku isi cya Washington Post.

3. Ni umuhungu wa Ted Jorgensen na Jacklyn Gise ariko Ted yamutanye na nyina akimara kuvuka ajya kwishakira undi mugore. Jacklyn na we wari akiri umwangavu yakundanye na Miguel Bezos, ukomoka muri Cuba baje gushyingiranwa, aba se wa Jeff niko no guhita afata izina nra Bezos.

4. Mu mwaka wa 1993 yashakanye n’umwanditsi w’ibitabo MacKenzie Tuttle, ubu bakaba bafitenye abana 4, abahungu 3 n’umukobwa umwe.

5. Mu myaka yashize uyu mugabo yakunze kujya akorera ibye ahiherereye adashaka kwiyereka isi, ariko muri iki gihe yahisemo gukora imyitozo ngororamubiri ndetse yogosha umusatsi we, niko guhita atangira kujya yiyerekana, ahereye ku mafoto yafashwe mu mwaka ushize.

 

Richard [email protected]

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *