Search

Menya Byinshi Kuri Director “Hamza Images,”Umwana Muto Uri Kwigaragaza Cyane Mu Karere Ka Rubavu.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Hamza Images ni umusore umaze kubaka izina mu gihe gito amaze mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse no gutunganya amafoto yabamwe mu bahanzi bo mu Rwanda.

Ubusanzwe uyu musore yitwa Abayisenga Hamza akorera mu karere ka Rubavu muri Studio ya Blackstar Record imwe mu nzu zitunganya umuzika ikunzwe na benshi n’imwe mu mpano ntashidikanywaho nk’uwaje  gushyira itafari kuri Muzika Nyarwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu.

Uyu Niwe Musore Uzwi Nka Hamza Images.

Uyu Niwe Musore Uzwi Nka Hamza Images

Hamza Images amaze igihe kitari gito mu bijyanye no gukora amashusho ndetse no gutunganya amafoto aganira na Ibyamamare. com yatangaje ko iyi mpano yatangiye kuyigaragaza ubwo yarafite imyaka 13 aho yafotoraga amafoto yoroheje nyuma bikaza gukura kur’ubu akaba ageze ku rwego rushimishije.

Hamza Images atangaza ko ubuhanga bwe mu gutunganya amashusho atari ubwa kera cyane kuko yabitangiye mu mwaka wa 2018 mu buryo bw’umwuga nyuma yo kwiga gutunganya amashusho yigishijwe n’umuvandimwe we uzwi nka Captain P mu gutunganya indirimbo mu rwego rw’amajwi(Audio Producer).

Director Hamza Images.

Director Hamza Images.

Nyuma y’umwaka umwe gusa yamaze  yihugura mu bijyanye no gutunganya amashusho ku buryo bugezweho uyu musore yahereye ku ndirimbo Rapper Contol y’umuraperi uhagaze neza muri Hip Hop witwa Kibla Lamal indirimbo nziza irimo ubuhanga ku buryo yahise imufungurira amayira kur’ubu akaba yatangiye imishinga mishya aho har’indirimbo z’abahanzi bo muri RD Congo agiye gutunganya ndetse n’abandi bahanzi b’abanyarwanda batangiye kumugana ngo bakorane.

Bamwe Mubo Hamza Afotora Amafoto i'Igitangaza

Bamwe Mubo Hamza Afotora Amafoto i’Igitangaza

Hamza Images yatangaje ko mu karere ka Rubavu hari ikibazo cy’amashusho atari ku rwego mpuzamahanga nubwo akora uko ashoboye ngo amashusho akora aze ari meza. Kuri we ngo iki kibazo giterwa no kuba abantu benshi bakora amashusho nta bumenyi buhagije ndetse n’bikoresho bike mu batunganya muzika nubwo bamwe bafite ubumenyi.

Abajijwe impamvu aharawe cyane kandi nta gihe amaze mu gutunganya amashusho yagize ati “Impamvu abahanzi batandukanye barimo kungana, ni uko nkora uko nshoboye nkabakorera amashusho neza indirimbo zabo zikajya hanze abantu bakazikunda”. Akomeza avuga ko nubwo akomeje kuganwa atarerekana ubuhanga bwe muri Muzika.

Abo Ni Abahanzi Bakunze Kugana Hamza Images.

Abo Ni Abahanzi Bakunze Kugana Hamza Images.

Uyu musore ukiri muto ku imyaka 18 yizera ko hari byinshi acyiga ko urugendo rwe ari rurerure kandi afite inzozi zo gukorana n’abahanzi batandukanye kandi bakomeye baba abo mi Rwanda ndetse no hanze yarwo.

 

KWIZERA_Ellyman

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.