Menya ibintu umusore yakora agahora mu ntekerezo z’umukobwa bakundana

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Buri musore wese yifuzako yahora mu bitekerezo by’umukunzi, nyamara si buri wese Uzi kubiharanira.

Musore nawe wahoraga wibazo icyo wakora ngo wigarurire intekerezo z’uwo ukunda ngibi ibyo gukora.

Menya ibintu umusore yakora agahora mu ntekerezo z’umukobwa bakundana

Mutere imitoma kenshi ariko ubiharire umwanya

Nibyiza gutera imitoma umukobwa ukunda ariko bitari ibyaburigihe, fata byibuza umunsi umwe(1) mu cyumweru maze umutomore kahave, ibi bizatuma ya minsi yindi wa mukobwa azabona umwanya wo gutekereza kuri ya magambo meza wamubwiye bitume utamuva mu bitekerezo.

Ibuka kumuhamagara no kumwandikira ariko na none ntukabye.

Nibyiza ko ariwowe ufata iyambere guhamagara cyangwa kwandikira umukobwa ni bwo biryoha cyane kurusha kuba umukobwa ariwe uzajya ukunda kuguhamagara. Irinde rero kumwandikira cyangwa kumuhamagara bya buri kanya kuko bizatuma akurambirwa cyangwa se usange agufashe nk’umusore wimbura mikoro kandi inzozi za buri mukobwa arukugira umugabo ufite icyo akora.

Nyuzamo wiburishe umare nk’umunsi 1 cyangwa 2 utamwandikiye utanamuhamagaye

Ibi bizamuremamo uruvangitirane rw’ibitekerezo yibaza icyo wabaye, urukumbuzi rube rwinshi hafi yo gusara. Aha rero ugomba kwitwararika uko ugaruka,ndetse n’ amagambo ugarukanye.Uyu uzaba arumwanya mwiza wo kugarukana ya mitoma, mbese umubwira uburyo warukumbuye Wenda uko areba uko aseka se nibindi. Kur’uru rwego umukobwa azumva agufitiye ubwuzu muganire agukumbuye Kandi na yamagambo meza wamubwiye ayazirikane kurushaho kuko aba ayabonye ayababaye.

Muhe serivise agukeneyeho ariko ntukabye

Tuvuge niba umukunzi wawe akunda kugusaba amainite nibyiza ko uyamuha ariko ntibibe ibya buri munsi. Niba se Ajya agusaba kuza kumufata ahantu runaka bimwemerere ariko rimwe narimwe umuhakanire. Ibi bizatuma agufata nkumuntu ufite gahunda utari sebirahu agakomye kose wiruka.

Shyira ubutumwa kubyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ariko ntukabye

Kugira icyo uvuga kubyo yashyize ku nkuta ze ni byiza kuko abona ko ushishikajwe ni byo akora buri munsi, gusa ujye wirinda gukabya bituma atagutekereza kuko agahinze kose uba uhari akubona bigatuma atibaza impamvu utagize icyo ubivugaho noneho Kandi warusanzwe ubikora.

Muhe care,mwereke ko uzirikana gahunda ze Kandi umukemurire n’utundi tubazo
Abakobwa aho bava bakagera bakunda kwitabwaho,guteteshwa nibindi nibyiza ko ubikora,ahora atekereza ya senariyo.mutungure umwibutse gahunda yigeze kukubwira umubaze aho igeze bizamishimisha cyane kuko atarabyiteze.Gerageza Kandi kumukemurira utubazo tumwe na tumwe mu gihe ubifitiye ubushobozi, tuvuge nko kumuha amafaranga yo kwifashisha mugihe uziko ntakazi agira nibindi.

Nubona ibi byose bigana aheza tangira kumwereka imiryango n’inshuti zawe

Icyo cyizaza gipfundikira byabindi byose noneho bizatuma atangira guharo agutekerezaho byagutse bityo ube uramwigaruriye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO