Search

Menya ubusobanuro bw’amabara y’imyenda twambara bitewe naho tugiye

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nkuko abahanga mu mideri babitangaza ubundi ngo ibara ry’umwenda wambara riba rifite ubusobanuro bukomeye kuwo uri we uko umeze cyangwa ibyiyumvo wiyumvamo kuri uwo munsi.

Bisaba ubwitonzi no gusobanukirwa amabara kugirango utambara imyambaro itajyanye naho ugiye.

Har ubwo uba ugiye gukora ikizamini cyakazi  ku buryo bwo kuvuga (interview) rimwe ugasanga watsinzwe ukibaza ibyakubayeho bikakuyobera kandi muri wowe wibwiiraga ko watsinze, nyamara akenshi hari ubwo biterwa nibara ry’umwenda wambaye kuko naryo hari ubwo  rigenderwaho mu gutanga amanota ya interview. Faber Birren ni umuhanga mu byambarwa yanditse ibitabo bisaga 24 bivuga ku mabara ndetse nibihe bijyanye nayo.

Ubu ni bumwe mu busobanuro bw’amabara twambara mu buzima busanzwe bwa buri munsi

  • Umutuku :ese wari uzi ko ibara ry’umutuku akenshi ryifashifwa n’abajura !akenshi usanga ari ryo ritatse amazu akinirwaho urusimbi aya bita Cassino  .ubundi ku busobanuro nyirizina  bw’ibara ritukura risobanura ibintu byinshi gusa iyo wambaye ibara ritukura ‘bivuze ko uri umuntu  ufite intego ,cyangwa se bisobanura ko uri umuntu ufite imbaraga zo kuba wakora ikintu ,ubundi kandi ibara ritukura rishobora no gusobanura umuntuntu ugaragaza amarangamutima ye vuba. Niba ugiye gukora ikizamini cya Interview nibyiza kwirinda kwambara ibara ritukura kuko rigaragara nabi ku baguha amanota .
  • Orange: Ese kunda kwambara  ibara rya orange?niba ubikunda bivuze ko uri umuntu ubana neza nabandi, ukundwa na buri wese kandi byorohera kubona inshuti.ni byiza kwambara imyambaro ya orangre ugiye ahantu hahurira abantu benshi nko munama  kuko abantu bakubona  ibara rya orange kandi ngo riba ryiza iyo usohokanye numukunzi wawe uryamye cyane ku mukobwa kuko ngo abahungu bakunda kubona abakobwa bakundana bambaye orange. Ikindi iyo wambaye orange umukunzi wawe ahita amenya ko muri bwishimanee.
  • Umuhondo:  imbyambo  yumuhondo igaragaza umuntu ufite ibitekerezo bihambaye,kandi uzi kwisanisha naho ageze.ikindi kandi burya ngo umuntu wamabra imyambaro y’umuhondo akenshi aba nta soni agira muri we , ubundi iyo wamaye umuhondo ugiye mu bantu benshi  udasanzwe ubimenyereye ushobora kugira isoni nyinshi bitewe nabantu baba bakureba kuko ngo aho uri uba wigaragaza cyane. Niba ukunda ibara ry’umuhondo kandi ngo bishobra kuba byakugora kujya mu rukundo ahubwo iyo ubonye abakundana ugira ishyari.ikindi kandi nanone ngo burya ibara ry’umuhondo rigaragaza ubumuntu.
  • Icyatsi:  iri  ibara risobanura ibintu byinshi , rishobora gusobanura ubukungu. Ubundikandingo iyo ukunda kwambara icyatsi uba uri inshuti ikomeye y’ibidukikije,iyo  nanone ukunda iri bara ngo uba ubana neza nabaturanyi bawe, ubayeho neza kundi ubukungu bwawe bukunze kuba bwifashe neza .

Ibara  ry’ubururu :  ubururu ni ibara ryerekana kuba umeze neza cyane(,freshness) ubundi kandi ngo ibara ry’ubururu risobanura  umunyamahoro kandi ukoresha ukuri muri we , ubundi iri bara ngo riba ryiza cyane ku bagabo.

Abantu kandi baragirwa inama yo kwambara ubururu igihe bagiye gukora interview kuko ngo bifasha kwerekana ko uri umuntu wihagararaho , uvuga make,  ukuri kandi wifitiye icyizere.

Purple: Iri bara ni rimwe mu mabara abereye ijisho kurireba , mu bihe byo hambere ryakoreshwaga  nkirango cy’ubunyangamugayo. Gusa kuri ubu  rikoresha bashaka kwerekana gukunda ubugeni,ubumuntu ,cyangwa uffite ibitekerezo byubaka. Gusa niba wambaye iribara bigusaba kwitwararika kuko ngo nanone rigaragaza umuntu urakara ubusa.

  • Umukara:  ubundi ngo niryo bara ukwiye gukora interview wambaye ubundi ngo rigaragaza ko rishobora gusobanura agahinda nahomu bihugu bimwe na bimwe baryambara bagiye gushyingura cyangwa kwibuka .Nanone ngo rigira iki gisobanuro iyo waryambaye ari umukara gusa ,naho iyo rivangiye biba ntacyo bitwaye.

Umweru: ubundi iri bara ngo risobanura umucyo(urumuri) kwambara imyambaro y’umweru ugiye muri interview nabyo ngo ntacyo biba bitwaye, ikindi kandi ngo niryombara ryamarwa ningeri zose zabantu kandi bakagaragara neza cyane.

Umwambaro wamaye niwo uguhesha agaciro mu muri kumwe kabone nubwo waba ntacyo uravuga, kandi ngo      burya biba byiza kwambara imyenda ijyanye naho ugiye kuko bituma abakubona bakubona neza , kandi burya ngo uwambaye neza agaragara neza.

 

Byanditswe na Ildephose DUSABIMANA

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.