Menya Ubuzima babayemo abana 9 baherutse kubyarwa n’umugore w’imyaka 25, Uyu mugore yiteguye gushyirwa mu gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku isi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abana icyenda mu kwezi gushize babyawe n’umugore wo muri Mali w’imyaka 25 ubu noneho barimo guhumeka ubwabo nta bufasha bahawe, nkuko umuvugizi w’ibitaro biri kubitaho yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Ariko aba bana icyenda ba Halima Cissé bazacyenera gukomeza gukurikiranwa mu yandi mezi abiri mu bitaro Ain Borja byo mu mujyi wa Casablanca muri Maroc, nkuko umuvugizi wabyo Abdelkoddous Hafsi yabivuze.

Abana uyu mugore yibarutse ubuzima bwabo bwifashe neza

Yongeyeho ko aba bakobwa batanu n’abahungu bane barimo kugaburirwa binyuze mu muyoboro (tube) wo kwa muganga ndetse ko ibiro byabo byiyongereye “cyane”.

Bavuka, aba bana bapimaga hagati ya 500g na 1kg.

Mbere y’aba bana, habayeho abandi bagore babiri gusa bazwi ko babyaye abana icyenda – ariko nta n’umwe muri abo bana warengeje iminsi micye akiriho.

Umugore wabyaye abana umunani mu 2009 muri Amerika, ubu ni we ufite umuhigo w’isi wa Guinness World Record wo kubyara abana benshi icyarimwe bagakomeza kubaho.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO