Menya uko byagenze ngo King James Shadboo na K8 bafatwe na Polisi, bafatiwe mu nzu icumbikamo abashyitsi.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ku biro by’Akarere ka Rutsiro yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu umunani barimo icyamamare mu muziki ariwe Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James, Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddyboo na Muhire William uzwi ku izina rya K8 Kavuyo.

Bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga, bafatirwa mu nzu icumbikirwamo abashyitsi (Guest House). Iherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, Akagari ka Bushyaka, Umudugudu wa Bikono.

Umuhanzi King James n’umugore w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Shadboo bafatiwe mu karere ka Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uko ari umunani barivugira ko baturutse mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga, umwe yavuye mu Karere ka Nyarugenge, Babiri bavuye mu Karere ka Kamonyi, Batatu bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Umwe yavuye mu Karere ka Kicukiro undi Umwe nawe yavuye mu Karere ka Gasabo. Tariki ya 28 Nyakanga nibwo bahuje umugambi bajya guhurira hariya bafatiwe.

Ubwo berekwaga itangazamakuru biyemereye ko bahuje umugambi wo kujya guhurira mu Karere ka Rutsiro bagasabana ndetse ngo bakaganira ku mishinga y’ubucuruzi bashaka gutangiriza muri kariya Karere ka Rutsiro.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo bari bafite uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Karere ka Rutsiro yemera amakosa yo kuba barahuye ari benshi bagakora ubusabane bitemewe ndetse batarapimwe icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati” Nibyo twakoze amakosa kuko twaje inaha turi abantu benshi ndetse twaturutse ahantu hatandukanye kandi tutarabanje kwipimisha ngo turebe ko hatarimo abanduye COVID-19. Amakosa ndayemera kandi nkanayasabira imbabazi.”

Ruhumuruza James uzwi nka King James we yavuze ko atari azi ko Akarere ka Rutsiro kari muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko nawe yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo gukora ibirori kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo kumva urusaku ruturuka muri iyo nzu. Abapolisi bagiyeyo basanga abantu umunani bari mu nzu umwe biteretse inzoga z’amoko yose barimo kunywa barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko imyitwarire iranga bamwe mu bantu ariyo irimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ibyemezo bikarishye. Yasabye abaturarwanda cyane cyane urubyiruko guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.

Ati” Icyo dukangurira abantu ni uguhindura imyumvire n’imyitwarire bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nk’aba bantu baturutse ahantu hatandukanye baza guhurira hano mu Karere ka Rutsiro, bashobora kwanduzanya ubwabo ndetse bakajya no kwanduza imiryango yabo.”

CIP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bakanabikangurira n’abandi.

Abafashwe nyuma yo kuganirizwa na Polisi ku kwirinda icyorezo cya COVID-19 baciwe amande n’inzego zibishinzwe ndetse buri muntu yipimisha icyorezo cya COVID-19 ku giti cye.

Abafashwe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO