Search

Mfite imyaka 28, ndacyari isugi, arashaka ko turyamana mbere yo gushyingiranwa. Naramuhakaniye avugako bizica ubukwe, nimungire Inama mbigenze nte?

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mfite imyaka 28 y’amavuko, inshuti yanjye y’umuhungu twakundanye kuva dufite imyaka 14 gusa.

Twabyirukiye mu miryango y’abakirisitu ku buryo nta ho twahuriye n’abatwoshya gukora imibonano mpuzabitsina. Mu by’ukuri ndamukunda kandi nanjye ndabizi arankunda.

Ubwo najyaga ku ishuri ku masomo, ntitwabaga tukibashije guhorana ariko twasubukuraga urukundo rwacu iyo nagarukaga. Ubu ngize imyaka 28 yose dukundana none arashaka ko turyamana kandi dufitanye isezerano yo kubakana urugo. Kuri we ngo kwihangana byamunaniye.

Kuba nkiri isugi, bituma tutabikora mbere y’uko bica mu mategeko.

Bamwe mu nshuti zanjye, bambwira ko kumwemerera nta kibazo ariko njye n’izindi nshuti zanjye nke numva atari byiza ko tubikorwa mbere ya Mariage. Inama zanyu namwe zirakenewe kuko numva ndi hagati.

Inama zanyu ziraba ari iza buri wese kuko bimaze kugaragara ko iki ari ikibazo kimaze gufata indi ntera mu bagejeje igihe cyo gushakana cyangwa urubyiruko hirya no hino ku isi bityo ibitekerezo byanyu basomyi bikaba bikenewe mu kurebera hamwe icyakorwa no gusubiza uyu muvandimwe utarashatse gutangaza amazina ye.

Basomyi b’ikinyamakuru ibyamamare.com, nimumbabarire mungire Inama mbigenze nte koko?

Comments

comments




One thought on “Mfite imyaka 28, ndacyari isugi, arashaka ko turyamana mbere yo gushyingiranwa. Naramuhakaniye avugako bizica ubukwe, nimungire Inama mbigenze nte?

  1. Aimable UFITE

    Ntabwo ugomba kwemera ibyo agusaba kuko niba agukunda ntakizababuza gukora ubukwe. Nuramuka ubyemeye uzabyicuza kuko uzaba uguye mu mutego uzababaza ubugingo bwawe iminsi yose.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.