Mico The Best yahamijeko buri munsi yakira imigisha iturutse ku Mana kuva yatangira urugendo rushya n’umukunzi we aherutsa kwambika impeta amusaba ko yamubera umugore(REBA AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Mico The Best yagaragarajeko akomeje kuryoherwa n’urukundo kuva yatera ivi akambika impeta y’urukundo umukobwa avugako yihebeye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, nibwo Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga.

Mico n’umukunzi we aherutse kwambika impeta

Mico The Best yambitse impeta y’urukundo umukobwa uzwi ku mazina ya Clarisse Khloe, aba bombi bakomeje kugaragaza ko baryohewe n’urukundo.

Mukugaragaza umunzero afite muri iyi minsi, Mico yahamijeko ubuzima bwe bumaze guhinduka kuva yakwambika uyu mukobwa impeta.

Mico yavuzeko buri munsi yakira imigisha iturutse ku Mana  kubera uyu mukobwa aho yagize ati “Buri munsi nakira imigisha iturutse ku Mana kuva umunsi dutangiriye uru rugendo nk’umuntu umwe.” 

Umuhanzi Mico The Best yagaragarajeko akomeje kuryoherwa n’urukundo kuva yatera ivi akambika impeta uyu mukobwa

Mico na Clarise, Aba bombi ntibarakora ubukwe ngo babane byemewe nk’umugore n’umugabo, Mico ntiyigeze atangaza igihe bazakorera ubukwe.

Mico The best ni umwe mubahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda kubera ibihangano bye, naho uyu mukobwa azwi muri filime ndetse akaba ari n’umunyamideli.

Mico yavuzeko buri munsi yakira imigisha iturutse ku Mana  kubera uyu mukobwa

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO