Mico The Best yateye ivi arapfukama yambika impeta umukunzi we usanzwe uzwi mu bakinnyi ba filime amusaba ko yamubera umugore(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe mu Rwanda, yapfukamye atera ivi asaba umukunzi we usanzwe uzwi muri filime za hano mu Rwanda, ko yakwemera akamubera umugore

Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga nibwo Mico The Best yasabye Clarisse ko yazamubera umugore nawe arabyemera maze amwambika impeta ya fiançailles.

Mico yapfukamye asaba umukunzi we ko yamubera umugore

Ni igikorwa gisa n’icyatunguranye kuko urukundo rwabo rutigeze ruvugwa nk’ibindi byamamare, ni mu gihe amakuru avuga ko bamaranye igihe gito.

Uyu mukobwa witwa Clarisse asanzwe azwi muri filme za hano mu Rwanda, yagaragaye muri filime ya Bad Rama bise”Cowboy” yahagaze ubwo Bad Rama yerekezaga muri Amerika.

Uretse kuba umukinnyi wa filime uyu mukobwa ni umwe mubigeze kugaragara mubyo kumurika imideli nubwo yaje kubivamo kuko bitigeze bimuhira.

Uyu mukobwa bivugwako amaze igihe gito yinjiye murukundo na Mico

Amakuru agera ku kinyamakuru Ibyamamare.com nuko iyi couple imaze igihe gito itangiye gukundana akaba ari nayo mpamvu amakuru y’urukundo rwabo atigeze ajya hanze.

Mico The Best ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo nk’aho yanditse zimwe mu zakunzwe nka Saa Moya ya Bruce Melodie, indirimbo ye Igare n’izindi, akaba agiye gusezera ku buseribateri.

Mico n’umukunzi we
Ni ibirori byari byatumiwemo inshuti z’aba bombi

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO