Search

Miley Cyrus yatangaje uzaba perizida w’Amerika w’umugore mu minsi iri imbere

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu ihuriro ry’abagore bavuga rikijyana ry’abereye i Losangeles muri  Califonia muri Amerika, Miley Cyrus yahawe umwanya wo kugira icyo avugira mu ruhame kubirebana na politiki y’igihugu cye cya Leta z’unze ubunwe z’Amerika maze avuga ko nta byinshi azi kuri poliki ariko ko hari umuntu abonamo impano yo kuzayobora amerika mu gihe kizaza.abajijwe izina ry’uwo muntu yagize ati’ Nizera ko igihe kigeze ngo dutangire gutekereza ku muntu ariko w’igitsina gore uzaduhagararira nk’umukuru w’igihugu mu gihe kizaza,”

Akimara gusohoka mu nama yahise ashyira ifoto y’umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Amerika ku rukuta rwe rwa  twitter maze yandikaho amagambo amutaka agira ati “njye kubwanjye mbona Malia OBAMA ariwe mukobwa  uri muri iki gihugu uzaba umukuru wacyo,nizeye kandi ko ubuhanga afite buzagenda bwiyongera uko umusi ukeye bityo azavemo umuyozi w’icyamamare”

Gusa ibi ngibi bije nyuma yaho uyu mukobwa w’uwahoze ari perezida wa AMERIKA avuzweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Nkuko bitangazwa na Hollywood star news baravukako Cyrus yafunguye urubuga rukangurira abagore bo muri Amerika gutegura Malia Obama nk,umuyobozi wabo w’ahazaza.Cyrus kandi yahise afungura urubuga rwo ku mwamamaza  bakoresheje iyi hashtag #MaliaForPresident@happyhippiefdn.

Nkuko agaragara Malia Obama w’imyaka 18 yamavuko gusa avuga ko ngo akiri mu muto kuburyo ataratekereza kujya mu ntebe iruta izindi muri kiriya gihugu cy’igihangage ku isi ,Yagize  ati” ndacyakora ibyimideri kugira ngo mbanze menyekane neza mu rubyiruko ibyo kuyobora ntabwo ndabitekereza”
                        Ildephonse DASABIMANA.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.