Search

Minisitiri Louise Mushikiwabo yatunguye benshi mubyino za Kinyarwanda (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo  yatunguye benshi  mubitabiriye umugoroba wabanjirije Inteko Rusange ya OIF yabereye muri Armenie

Mushikiwabo amaze iminsi i Erevan muri Arménie ahari kubera Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Min Mushikiwabo acinya akadiho mumbyino za Kinyarwanda

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo muri Armenie habereye igitaramo cyo gususurutsa abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bahateraniye mu muhango wo gutora Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’ibihugu byibumbiye muri OIF (Organisation internationale de la Francophonie).

Min. Mushikiwabo Louise wiyamariza kuwuyobora uyu muryango ndetse akaba ariwe uriguhabwa amahirwe menshi yo kuba yawuyobora yatunguranye abyina imbyino Nyarwanda.

Min. Mushikiwabo Louise uhabwa amahirwe menshi ahanganye na Michaelle Jean ukomoka muri Canada.

Iki gitaramo cyari kiyobowe n’Abahanzi Nyarwanda barimo Miss Shanel wamenyekanye cyane mu Rwanda ubu akaba akorera umuziki mu gihugu cy’u Bufaransa, hagaragayemo cyane imbyino gakondo zo mu Rwanda harimo abavuza ingoma ndetse babyina umushayayo.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.