Minisitiri w’Ikoranabuhanga Mme Ingabire Paula ari mu Banyafurika 100 bavuga rikijyana kurusha abandi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Mme Ingabire Paula ari mu Banyafurika 100 bashyizwe ku rutonde rw’abavuga rikijyana kurusha abandi. Mu Banyafurika 100 batoranyijwe, harimo Abanyarwandakazi batatu.

Urutonde ruriho bariya bantu 100 rutunganywa buri mwaka n’ikigo kitwa Avance Media and Africa Youth Awards, kikaba kibahitamo kitaye ku byo bagejeje ku bihugu byabo n’Afurika muri rusange.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire azwi cyane mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga

Muri bo ab’igitsina gore ni 49 n’ab’igitsina gabo ni 51, bakaba baratoranyijwe mu bihugu 29.

Abanyarwanda baruriho ni Minisitiri Ingabire Paula, Umutoni Sandrine uyobora Imbuto Foundation na Clarisse Iribagiza ufite ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Abazwi ku rwego rwa Afurika ni umuhanzi wo muri Nigeria witwa Davido, Bobi Wine wo muri Uganda, Aya Chebbi n’abandi.

Umutoni Sandrine amaze imyaka ine ayobora Umuryango Imbuto Foundation uteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa

Mu batoranyijwe muri banyapolitiki uretse Minisitiri Ingabire Paula, hari Minisitiri w’Imari wa Angola Vera Esperança dos Santos Daves, Minisitiri ushinzwe urubyiruko muri Sudan witwa Wala’a Essam al-Boushi n’uwungirije Minisitiri w’ikoranabuhanga na ICT muri Namibia witwa Emma Inamutila Theofelus.

Abenshi mu bari kuri ruriya rutonde ni abo muri Nigeria (21) abandi ni abo muri Ghana, Kenya na Afurika y’Epfo.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE