Search

Miss Akiwacu Colombe yiyerekanye yambaye imyenda bogana”Bikini” agamije kwerekana imiterere y’ikimero by’umubiri we(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yigaragaje mu myambaro yo kogana “Bikini” mu marushanwa y’ubwiza Miss Supranational 2016 ari kubera muri Pologne aho yagiye ahagarariye u Rwanda.

akiwacu-colombe

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye bambaye imyambaro yo ku mazi ‘Bikini’ iki akaba ari igice cyambere bagomba kwigaragariza akanama nkemurampaka bagahabwa amanota.

Aya manota kandi azahuzwa n’ayo kuri internet mu itora ry’abakurikirana irushanwa bityo biheshe umukobwa kwibona muri 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma ahazamo uzahiga abandi ku rwego rw’isi.

Nyampinga w’u Rwanda, Akiwacu Clombe mu bakobwa bagera kuri 80 bari muri aya marushanwa nawe yagaragaye ntacyo yishisha yambaye ikariso n’akenda gahisha amabere anyura imbere y’abashinzwe gutanga amanota ahindukira abereka imiterere y’umubiri we muri iyi myambaro.

Nyampinga w'u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

Muri aba bakobwa 80 buriwese yacaga imbere y’abashinzwe gutanga amanota ubundi akigaragaza doreko ikigamije muri iki cyiciro ari ukureba umukobwa uhiga abandi kugira imiterere myiza umubiri n’ikimero byakurura abamureba.

Miss Supranational 2016 izasozwa ku itariki ya 2 Ukuboza 2016 umuhango ubere Krynica-Zdrój muri Pologne.

8-419 7-473 6-549 5-647 4-802 1-1376Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

NIYOMUKIZA Hassan

 

Comments

comments




10 thoughts on “Miss Akiwacu Colombe yiyerekanye yambaye imyenda bogana”Bikini” agamije kwerekana imiterere y’ikimero by’umubiri we(Amafoto)

  1. Gaga

    Yewe n’akataraza kazaza pe. Ubu se koko Nyagasani uyu nawe ngo afite ikimero??!! Yooo n’iyo womerera nka Aurore ntiwemere kuyambara. We yangaga kuyambara anafite icyo yerekana. Ubu koko ibi wabitewe n’iki?

    Reply
  2. Peter

    Uyu muco si uwacu mu Rwanda. iyi nkuru muyikureho cg mukuremo ayo mafoto.uyu mwana abazungu bari kumwambura ubusa bamushukisha intica ntikize keli???? Amarushanwa nk’aya abana bacu ntibari bakwiye kujya bayitabira.

    Reply
  3. Umulisa

    Natsindwa c yiyambitse ubusa azaba asebye kurushaho, icyakora azamfegutsinda .ubwobusabwe bucyurinsinzi gusa ntitwaburakuvugako bigayitse, kubakobwa babanyarwandakazi. uyu numucomubi utadukwiriye, nkabanyarwandakazi.

    Reply
  4. Ikirezi Ange

    Ariko muranse yabasekeje c ko mbona mudaseka? None c abandi bari kwiyerekana muri biquine we akambara agatimba cg imishanana, ahubwo ni mwe musekeje! Umwana ari gushaka ubuzima noguhesha ishema igihugu cyacu , naho mwe muririrwa mushakira ibibazo aho bitari, mumenye ibyanyu nawe ibye arabizi.

    Reply
  5. Rwamwaga

    nagende Miss Aurore ni uw’ibihe rwose kbsa.ubushize yihesheje agaciro ndetse atsimbarara k’umuco wacu.burya ngo agahugu umuco akandi uwundi.nta terambere ryo kwitesha agaciro

    Reply
  6. Florence

    Ariko mwaba mwasomye iyinkuru neza? Bose uko ari 80 biyerekanye bambaye bikini kuko aribyo babasabye Ariko ntimugakabye cyane nonese akorebyabandi batakoze ngo ariguhisha iki? Kandi rero bavandimwe nimuhumuke mureke kureba nogukora bimwe

    Reply
  7. claude

    Gufata ikintu cyanditseho RWANDA Wambaye kuriya ninko kujya murusengero wambaye kuriya.ikizira kirazira ntankono yitabi ivoma nkuko ntamunyarwandakazi wishyira kukarubanda yambaye kuriya

    Reply
  8. mc hero Rwanda

    ariko iyo musebya uyu mwana muransetsa cyane, yakoze iki se kigayitse? yambaye ubusa se? colombe komerezaho Wenda bishobora kuzacaho. naho abavuga bagende babanze bagire inama abakobwa bambara ubusa buri buri bahano muri kgl baba badafite nicyo baharanira. imana igufashe rata ugere kucyifuzo cyawe.

    Reply
  9. Uwamahoro Janviere

    mureke undi mwana da!!!! Mwimuca intege yabigiyemo abikunze kdi abishaka kdi sinawe wenyine kdi nabonye mubobaserukanye bose ari nawe uberewe rero muge muvuga muziga kdi mumenye ko turi muri digital. ntasoni mumurekere aha

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.