Miss Keza Joannah umunyamakuru ukunzwe na benshi kuri Kiss FM yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abakobwa b’ibyamamare(REBA AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015(Miss Hertage) yakoze ubukwe na Murinzi Michael bemeranywa kubana akaramata.

Ubukwe bwabo bukaba bwarabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021, bubera ku Gisozi muri Romantic Garden.

Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015(Miss Hertage) yakoze ubukwe na Murinzi Michael bemeranywa kubana akaramata.

Ni ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu byamamare mu Rwanda barimo abanyamakuru bakorana kuri Kiss FM, igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa, Miss Umutoniwase Flora, Kate Bashabe n’abandi.

Muri ubu bukwe kandi Intore Masamba akaba yaririmbyemo, ni we waririmbye indirimbo isohora umugeni.

Ubu bukwe bubaye nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2021, Murinzi Michael yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi akabyemera.

Tariki ya 30 Ukwakira, Bagwire Keza Joannah yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu rurimi rw’amahanga, byitabiriwe na bamwe mu byamamare mu birimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Flora na Ladouce

Bagwire Uretse ikamba rya Miss Heritage yegukanye muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Gushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2014 mu irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Jonesburg.

Asanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM kuva 2019 aho akora mu kiganiro ‘Girls Talk’ kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Umunyamideli Kate Bashabe nawe yari yatashye ubu bukwe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO